Goma: FARDC na SADC baretse Monusco na Loni barahunga bahita batsa umuriro kuri M23

Ku mupaka munini, “Grande Barrière,” uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC n’abambari bayo, bahaye abakozi ba Monusco na Loni rugari barahunga, maze bamaze gutambuka batsa umuriro kuri M23. Ni imirwano yabaye nk’ituz nyuma y’amasaha atanu. Muri icyo gihe cyose, uruvange rw’urusaku rw’imbunda nini n’intoya byavuze mu buryo butunguranye, amwe mu…

Inkuru irambuye

Abakozi ba Monusco n’ab’imiryango ishamikiye kuri Loni barimo guhungira mu Rwanda

  Kuva mu ma moya zo muri iki gitondo abakozi ba Monusco n’ab’imiryango ishamikiye kuri Loni batangiye guhungira mu Rwanda n’imiryango yabo. Inzego z’u Rwanda zishinzwe amakuru zadutangarije ko hitezwe ababarirwa mu 2040 bashobora kuza guhungira mu Rwanda. Kugeza ubu ariko hari amabisi ya Ritco ane arimo barimo kujyamo, mu mwanya bakaba baza kwerekeza i…

Inkuru irambuye

Miliyari zisaga 10 z’amadorali ntacyo zahinduye ku bibazo bya DRC-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze amahanga ahora yegamye ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugasanga ibibazo ifitanye n’umutwe wa M23 ahora abigereka k’u Rwanda.   Mu kiganira yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje ibishoboka byose ngo ikibazo cy’intambara RDC ifitanye na M23…

Inkuru irambuye

Bugesera: Baracyafite umukoro wo kugabanya ubucucike mu mashuri

  Muri uyu mwaka dusoza wa 2024, Akarere ka Bugesera kabaye aka mbere mu gihugu mu kugabanya abana bata ishuri(school drop out), ni ikintu ubuyobozi bw’aka karere bwishimira, nk’uko Mayor Mutabazi Richard yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu mpera z’iki cyumweru. Ati “N’umwana umwe wataye ishuri aba aremereye kuri twe, ariko kuba ibipimo byaragabanutse turabyishimira…

Inkuru irambuye

Séraphin Twahirwa wari ufungiwe i Buruseli kubera Jenoside yapfuye

Umunyarwanda Séraphin Twahirwa wari warakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rwa Rubanda rwa Buruseli yapfuye nyuma y’umwaka umwe yari amaze muri gereza ya Haren mu Bubiligi. Maître Vincent Lurquin, wamwunganiraga mu mategeko, yahamirije BBC Gahuzamiryango ko Twahirwa yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. Yagize ati “Urupfu ntirubeshyerwa, umukiriya…

Inkuru irambuye

Nyanza: Bishimiye ko Biguma yahamijwe ibyaha agakatirwa gufungwa burundu

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, bwavuze ko bwishimiye kuba ibyaha bya Jenoside byakomeje guhama Biguma,  Urikiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rugashimangira igihano cy’igifungo cya burundu yari yarakatiwe umwaka ushize. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF) wasohoye ahagana ku saa sita z’ijoro zo…

Inkuru irambuye

Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igifungo cya burundu Biguma yari yakatiwe

  Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rushimangiye igihano cy’igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi cyane nka Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris. Ni igihano gisomwe nyuma y’amasaha menshi inyangamugayo, uko ari icyenda zakurikiye uru rubanza kimwe n’abacamanza b’umwuga, bari bamaze biherereye basuzumira hamwe amakuru n’ibimenyetso byatanzwe n’impande zombi no gusubiza ibibazo…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma arakatirwa uyu munsi mu bujuirire ku byaha bya Jenoside

  Umunyarwanda Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arakatirwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024 mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris. Urukiko rwa Rubanda rwa Paris umwaka ushize rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ubugambanyi…

Inkuru irambuye
Image AFP

Paris: Biguma yahamije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko yitakana abandi

  Mu gihe urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma rugana ku musozo, ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024 yatangiraga kwiregura, yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko na we yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, cyakora ahakana uruhare ayishinjwamo. Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ahanini yakuruwe n’abayobozi bashishikarizaga abahutu kwanga abatutsi.” Nko…

Inkuru irambuye

Ntyazo: Abarokotse Jenoside barasaba ko igifungo cya burundu Biguma yakatiwe cyashimangirwa mu bujurire

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo barasaba ko igihano cya burundu Philippe Hategekimana Biguma yari yakatiwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside cyagumaho kuko ngo ari we wari ku isongo muri Jenoside yakorewe iwabo. Babitangarije abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye kuri…

Inkuru irambuye

Trump arashaka kongera Canada kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yavuze ko bishoboka ko Canada yaba Leta ya 51 muri Leta zigize USA. Ibi Trump yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Troudeau yari yamusuye iwe mu rugo muri Leta ya Floride. Mu biganiro bagiranye, Trump wahigiye kuzamura imisoro…

Inkuru irambuye

Jenoside yakorewe i Karama muri Ntyazo yateje impagarara mu rikiko i Paris

Ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Karama muri Komini Ntyazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwateje impagarara mu Rukiko rwa Rubanda kuko bamwe basaba ko bujya mu byo Biguma aryozwa, ariko urukiko rukabitera utwatsi. Ni impagarara zatejwe na Me Philippart uri mu bunganira abaregera indishyi kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024, kuko mu bo…

Inkuru irambuye

‘Kosmo pads’, Cotex zadutse zifasha mu kurinda ibidukikije

Mu mimerere y’abantu b’igitsinagore, birazwi ko buri kwezi bajya mu mihango, ndetse bagakenera ibikoresho by’isuku bibafasha muri ibyo bihe bizwi nka ‘cotex’ cyangwa ‘pads’. Izimenyerewe hari abamara kuzikoresha bakazijugunya aho babonye bikaba byakwangiza ibidukikije, bikaba ari imwe mu mpamvu kompanyi yitwa Kosmotive yahisemo gukora izimeswa kuko zo zitajugunywa. Ubusanzwe ziba ari 5 zigura ibihumbi bitandatu,…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma yaziraga abatutsi akiga no mu mashuri yisumbuye-Umutangabuhamya

Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko urwango Hategekimana Philippe Biguma yari afitiye abatutsi ari urwa kera kuko no mu mashuri yisumbuye yayoboraga udutsiko tw’abahutu tugamije kugirira abatutsi nabi. Uyu mutangabuhamya wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo kugeza mu mwaka wa 2,000 anahaba umucamanza, Komini Nyagasaza yayoboraga kugeza muri Mata 1994 ubwo yicwaga, yabwiye…

Inkuru irambuye

Burugumesitiri “wakoranye Jenoside na Biguma” yamushinje urupfu rwa Nyagasaza

Burugumesitiri Narcisse Nyagasaza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mathieu Ndahimana wasimbuye Narcisse Nyagasaza ku mwanya wa Burugumesitiri wa Komini Ntyazo muri Perefegitura ya Butare, yashinje Hategekimana Philippe Biguma urupfu rwa Nyagasaza. Ndahimana wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima yagizwe burugumesitiri nyuma y’urupfu rwa Nyagasaza uwo mwanya awumaraho iminsi itatu kuko Inkotanyi zahise zihafata. Mu mpera z’icyumweru gishize, yasobanuriye…

Inkuru irambuye

Goma: Ubwato bwahiriye mu Kivu

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri wa 1 Ukuboza 2024, habereye impanuka idasanzwe ubwato bwitwa Safina buhuza imijyi ya Goma na Bukavu buhira mu Kivu. Ni impanuka yabereye mu gace kitwa Ishunga gaherereye muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu), amaze ubwato buhira mu mazi bugenda. Komiseri ushinzwe iby’ingendo zo mu mazi muri…

Inkuru irambuye

Bugesera: Ikarita nsuzumamikorere ituma babona ibibazo byihutirwa

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera basanga gukoresha ikarita nsuzumamikorere birimo gutanga umusaruro kuko bituma ibibazo byihutirwa bikemurwa vuba. Mu gukusanya ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikarita nsuzumamikorere, habanza inama ya mbere y’abaturage bakagaragaza ibibazo byabo, inama ya kabiri igahuza abaturage n’abatanga serivise impande zombi zikabiganiraho, naho inama ya gatatu ikabera ku murenge haganirwa ku bibazo byakusanyijwe…

Inkuru irambuye

Rubavu: Abagore bicuruza bafite ubwandu bwa SIDA bafashe ingamba zo kurinda abakiliya babo

Ayinkamiye Adidja, umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 38, umwe mu bagore bicururiza mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu akabwa afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ahamya ko mu kazi ke yitwararika ngo atagira uwo yanduza. Yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, mu kiganiro abanyamakuru bagiranaga n’Ishami ry’Ibitaro by’Akarere ka Rubavu rishinzwe…

Inkuru irambuye

Bifuza ko gukuramo inda byakwemererwa uwayitwaye wese atabishaka

Hari abagore basaba ko gukuramo inda byakwemererwa buri wese ubishaka kuko iyo ubikeneye atabyemerewe akayikuriramo bishobora kugira ingaruka ku bice bye by’imyororokerere. Barabivugira ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo y’123 n’iy’124 atemera gukuramo inda. Ingingo yaryo ya 125, cyakora ikagena ubutaryozwa ku cyaha cyo gukuramo inda bikozwe kubera impamvu ziteganywa n’iri tegeko….

Inkuru irambuye

Bihaye umukoro wo gukora ubushakashatsi ku kibazo cy’abana bo mu muhanda

Ihuriro ry’imiryango ihuriye k’uguteza imbere umurimo uhesha agaciro uwukora n’imibereho myiza y’abaturage (INSPR-Zamuka), ryateraniye mu Ishuli Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, bemeranya ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihangayishije baniyemo kugikoraho ubushakashatsi. Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwemera Imana no kurengera abanyantege nke,” bahisemo kuko iyi miryango…

Inkuru irambuye

Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara binyuze muri serivisi yitwa ‘Voice over LTE’ ikoresha 4G

Ni yo sosiyete y’itumanaho itangije iki gikorwa mu Rwanda. Ni ikoranabuhanga rishya ryihuta, rijyanye na gahunda ya leta yitwa ‘broadband policy’ yasohotse muri 2022 ishingiye ko leta y’u Rwanda yashakaga ko serivisi zikoranabuhanga zijya ku ikoranabuhanga rishya kdi ryihuta ku giciro cyiza ku banyarwanda bose. Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ubu…

Inkuru irambuye

Biguma yashinjwe gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose bashakisha abatutsi

  Mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, umwe mu batangabuhamya bazi Biguma neza, yamushinje gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose z’i Mugonzi ya Nyanza bashakisha abatutsi bihishe kugira ngo na bo babice. Uyu mutangabuhamya wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera kuba mu bishe abatutsi bari bahungiye i Mugonzi no kuri…

Inkuru irambuye

Biguma yarashe ku batutsi bari bari muri ISAR Rubona akoresheje “Mortier 60”-Umutangabuhamya

  Umwe mu bajandarumekazi bakoranaga na Hategekimana Philippe Biguma yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko Biguma yafashe “Mortier 60” we ubwe akarasa ku batutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya yatanze ku wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, uyu mujandarumekazi Jenoside yasanze ari mu…

Inkuru irambuye
Image AFP

Abari abajandarume i Nyanza bakomeje gushinja Biguma Jenoside

  Umutangabuhamya, wari umujandarume i Nyanza muri Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, yashinje Hategekimana Philippe Biguma kwibasira abajandarume bagenzi be bari abatutsi no gushyiraho za  bariyeri mu bice yayoboraga. Yagize ati “Philippe yari umwofisiye muto ushinzwe agashami kohereza abajandarume mu butumwa. Ni we wahaga…

Inkuru irambuye
Image AFP

“Majoro” Cyriaque Habyarabatuma yicujije kwanduza isura ya Biguma amubeshyera mu rukiko

  Cyriaque Habyarabatuma wari Majoro muri Jandarumori y’u Rwanda, akaba yari anakuriye Jandarumori muri Perefegitura ya Butare Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, yabwiye urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko abazwa mu iperereza yanduje isura ya Hategekimana Philippe Buguma wiyise Manier ageze mu Bufaransa. Habyarabatuma yagize ati “Nisubiyeho ku buhamya natanze kandi ndemeza ko nabeshye nkanduza…

Inkuru irambuye
Image AFP

Iperereza ku byaha bya Biguma mu Rwanda ryakozwe mu bwisanzure busesuye-Gen Jean-Philippe Reiland

  Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Gen Jean-Philippe Reiland, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha bishingiye ku kubiba urwango, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko itsinda ry’abajandarume baje mu Rwanda gukora iperereza ku byaha Biguma ashinjwa barikoze mu bwisanzure buseseye….

Inkuru irambuye
Image AFP

Bimwe mu byaranze icyumweru cya mbere cy’ubujurire bwa Philippe Hategekimana wahamijwe Jenoside

  Mu cyumweru gishize ni bwo Umunyarwanda Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma, akiyita Manier ageze mu Bufaransa, akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, wari warakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris. Ni icyumweru cyari cyaharirwe kumva abaza gutanga ubuhamya bwa rusange(temoins de contexte), basobanurira Inyangamugayo…

Inkuru irambuye

Abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bahawe imodoka zikonjesha

  Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, abanyarwanda bohereza mu mahanga imbuto n’imboga, bashyikirijwe imodoka icyenda  zikonjesha zitezweho gufasha mu kubungabunga umusaruro, ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse. Ni imodoka zatanzwe n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, umushinga uterwa inkunga na USAID, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku…

Inkuru irambuye

Miss Nshuti Muheto Divine akatiwe igifungo cy’amezi atatu gisubitse

  Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumaze gukatira Miss Rwanda, Nshuti Muheto Divine igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190,000FRW). Ni nyuma y’uko rumuhamije ibyaha yaregwaga birimo gutwa ikinyabiziga yanyweye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rubimewemerera afite. Ku wa 31 Ukuboza 2024, aburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa…

Inkuru irambuye

Abanyafurikakazi bize siyensi bateraniye i Kigali bashaka icyatuma biyongera

  Abagore bize siyensi bo ku mugabane w’Afurika bateraniye i Kigali, guhera kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2024, mu nama y’iminsi itatu baganira ku bibazo bituma abenshi muri bagenzi babo bakoza kwoheza mu masiyansi. Marie Chantal Cyurinyana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe  ry’Abanyarwandakazi  b’aba enjeniyeri, AWC, avuga ko inama nk’iyi aba ari umwanya mwiza wo gutinyura abagore n’abakobwa…

Inkuru irambuye

Amasasu menshi arimo kuvugira ku mupaka w’u Rwanda na RDC

Ubu ku mupaka w’u Rwanda na RDC cyane cyane, ku gice cyegereye Pétite Barrière harimo kuvugira urufaya rw’amasasu. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiriye abaturage inama yo kudapfa gusohoka mu nzu mu gihe bitarahosha. Hari amakuru avuga ko hari bombe zaba zaguye ku butaka bw’u Rwanda, ariko turacyategereje icyo inzego z’umutekano zibivugaho. Strongnews Reporter    

Inkuru irambuye