Guinea: Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe

Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry. Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame. Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu…

Inkuru irambuye

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwamagana abimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Intara y’i Burasirazuba banenze bamwe mu bayobozi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica bagenzi babo.  Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byihuje bikabyara iyi ntara ndetse n’amakomini yabyaye Akarere ka Rwamagana. Muligo Emmanuel wari umukozi w’iyari Komine Muhazi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi babo…

Inkuru irambuye

Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko rwiga muri ALU gukora rufite intego

Umujyanama wa Perezida wa Republika mu by’umutekano Gen James Kabarebe ashishikariza urubyiruko kugira indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizafasha kuba abayobozi b’ejo hazaza bazana impinduka zikenewe mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University (ALU). Ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya ALU baganirizwaga ku ngingo…

Inkuru irambuye

Tariki 11 Mata 1994: Umunsi hiciweho abatutsi muri ETO Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa  I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa…

Inkuru irambuye