Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko rwiga muri ALU gukora rufite intego

Umujyanama wa Perezida wa Republika mu by’umutekano Gen James Kabarebe ashishikariza urubyiruko kugira indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizafasha kuba abayobozi b’ejo hazaza bazana impinduka zikenewe mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University (ALU).

Ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya ALU baganirizwaga ku ngingo ijyanye n’uruhare rw’ubuyobozi bwiza buharanira gukemura ibibazo by’umutekano ku mugabane wa Afurika, General James kabarebe yagarutse ku rugendo rwa RPF Inkotanyi mu kubohora u Rwanda, ashimangira ko ubuyobozi bwiza bwari burangaje imbere uru rugamba bwabaye imbarutso yo kurutsinda no kubaka u Rwanda rutekanye tubona uyu munsi.

Iyi kaminuza ya African Leadership University isanzwe ifite intego yo gutanga ubumenyi bwubaka abayobozi b’ejo hazaza heza ba Afurika dore ko n’abanyeshuri bahiga baturuka mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane.

 Gen. James Kabarebe kandi yasabye uru rubyiruko kurangwa n’indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizabafasha guhangana n’icyo ari cyose cyabangamira iterambere ryabo bwite ndetse n’iry’ibihugu byabo.

Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aba banyeshuri bakaba basangijwe amateka yo kubohora igihugu mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo. Muri ibi bikorwa kandi uru rubyiruko rwafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi. 

Strongnews.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *