Hategekimana Philippe wamenyekanye nka BIGUMA i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yari umujandarume wari ufite ipeti rya Adjudant-chef (ajida shefu); akaba yari yungirije umuyobozi wa jandarumori i Nyanza.
Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko akomoka ahahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu gihugu cy’ubufaransa, hari butangire urubanza azakurikiranwamo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Hategekimana Philippe akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, aho ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo mu yahoze ari Komini Muyira n’iya Ntyazo ubu ni mu karere ka Nyanza.
Inyandiko ya minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu (MINUBUMWE) ivuga ko tariki ya 20/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kigizwe n’abajandarume bari bavuye i Nyanza bitwaje imbunda, gerenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Bari bayobowe na Hategekimana Philippe alias BIGUMA wari wungirije umuyobozi wa jandarumori. Baje mu modoka ya DAIHATSU y’uwitwa RUTAYISIRE wari wiciwe i Nyanza bigabiza imodoka ye. Bazanye n’Interahamwe z’i Karama na Gatonde zari zitwaje intwaro gakondo ariko Abatutsi barabatangiriye ntibagera neza ku musozi wa Karama bagerageza kwirwanaho.
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko ku itariki ya 01Gicurasi 1994 abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bagoswe n’igitero gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse bafunga amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. Abatutsi bwirwanyeho umwanya muto kubera ubwinshi bw’amasasu n’imbaraga z’abicanyi. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho babategeye munsi y’umusozi. Babishe mu gihe cy’amasaha arenga ane nabwo bahagaritswe n’imvura. Bishwe n’abajandarume benshi bari baturutse kuri superefegitura ya Nyabisindu bayobowe na Hategekimana Philippe alias BIGUMA.
Si ku musozi wa Karama gusa bivugwa yayoboye igitero cyishe abatutsi, kuko n’abarokokeye ku musozi wa Nyamure ahahoze ari muri Komini Muyira (ubu ni mu murenge wa Muyira) bavuga ko naho yahayoboye igitero cyishe abatutsi barenga ibihumbi 11 mu barenga ibihumbi 15 bari bahungiye.
Umugore waharokokeye wari ufite imyaka 13 mu gihe cya Jenoside, aganira n’itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS yaribwiye ko yageze ku musozi wa Nyamure tariki 22 Mata 1994. Ati “tariki 27 twagiye kubona tubona haje imodoka irimo abajandarume, tumanuka twiruka tuje gutoragura amabuye. Uwo mukuru wa jandarumori bitaga Biguma, yategetse abaturage ngo bagote umusozi, abafite ubuhiri babanze imbere, bafite amacumu n’imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho, inyuma yabo rero niho haje ba bajandarume baragota. Njyewe nari mpagaze iruhande rwabo kuko twari twamanutse twageze hasi, abana, nta nicyo badutwaraga baraturekaga tukabumva”.
Uyu mubyeyi waburiye ku musozi wa Nyamure abantu 9 muri 11 bo mu muryango we, akomeza avuga ko isasu ryatangije ubwicanyi ryarashwe na Biguma. Ati “ubwo baragose bataratangira kwica no kurasa, uwo mugabo wari ubayoboye, Biguma, niwe wahise arasa isasu rimwe, rihita rifata umugabo wari uri mu mpinga aratumbagira…ubwo batangira kurasa rero! Bararasaga amasasu hejuru mu musozi, abamanutse biruka bagahita babatema, urokotse umuhoro, ntarokoke ubuhiri, uburokotse ntarokoke umuheto”.
Uyu mugore akomeza avuga ko we na murumuna we bari babashije kurokora, bagarutse kurara kuri uwo musozi bakahabona abatutsi bari bagihumeka, igitero cyagarutse gusonga bucyeye bwaho na bwo kiyobowe na Biguma. Agira ati “uwo Biguma bamanutse umusozi bataragera ku modoka, yarababwiye ngo mugende mushakashake no mu tubande no mu ntoki, n’utwo ngutwo twose twirutse mutumaremo.Naramubonye, n’ubu uwamunyereka namumenya.Ubwo rero ni uko bagiye, abandi nabo batangira kwambika imbwa buri gitondo bakajya babyuka bahiga babandi yababwiye ngo bazabahige mu migezi, mu misozi no mu ntoki”.
Ntiyatinye n’abayobozi bari abatutsi
Inyandiko ya Minubumwe ikomeza ivuga ko by’umwihariko ku itariki 23 Mata 1994 Biguma ariwe wagiye gufata Burugumesitiri wa komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, ubwo yashakaga guhungira i Burundi, amujyana i Nyanza aba ariho ubwe yamwiciye.
Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’Igihugu, Kayitesi Immaculée, na we avuga ko uretse i Nyamure, Hategekimana Philippe alias Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza. Agira ati “si n’i Nyamure kuko yarahazengurukaga hose ndetse bakajya no mu tundi turere zari komine icyo gihe”.
Yafatiwe muri Kameruni
Inyandiko y’umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by’iburayi bafatwa bakaburanishwa ivuga ko Hategekimana wabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005 ku izina rya Philippe Manier, yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1999, nyuma yo guhungira mu yahoze ari Zaïre, akajya muri Congo-Brazzaville, nyuma akajya muri Repubulika ya Centrafrique no muri Kameruni.
Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2017, yavuye mu Bufaransa ajya gusura umwe mu bana be baba muri Kameruni, igihugu we ubwe yari atuyemo n’umuryango we nyuma yo guhunga u Rwanda. Ariko “yibagiwe” gusubira mu Bufaransa.
Yashyiriweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko mpuzamahanga zo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2017, atabwa muri yombi mu mpera za Werurwe 2018 i Yaoundé mu gihugu cya Kameruni ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa, yoherezwa muri icyo gihugu nyuma y’umwaka.
Uyu mugabo utuye mu gace ka Rennes, mu burengerazuba bw’u Bufaransa, urubanza rwe ruteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi rukazasozwa kuri 30 Kamena 2023. Ibyaha akurikiranweho birimo gushinga bariyeri (2) ziciweho abasiviri b’abatutsi, urupfu rwa burugumesitiri w’iyahoze ari komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, warwanyije ko abatutsi no muri komini ye bicwa, urupfu rw’abatutsi basaga 300 biciwe i Nyabubare (RWABICUMA), urupfu rw’abatutsi basaga ibihumbi 10 biciwe i Nyamure (MUYIRA), ndetse no witabira inama zari zigamije gutegurirwamo iyicwa ry’abatutsi.
UMUHOZA Eugenie