Impinga ya Nyamiyaga yatikiriyeho abatutsi benshi 1994
Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko iyo hataza uwahoze ari umujandarume Hategekimana Philippe bitaga Biguma ngo afashe interahamwe kwica abatutsi bari barahungiye mu mpinga ya Nyamiyaga ntihari gupfa umubare w’abatutsi munini kuko bari babashije kwirwanaho.
Ibi babitangarije itsinda ry’abanyamakuru ba Pax Press bakora inkuru z’ubutabera ubwo bari basuye uduce twa Nyanza tuvugwamo ahabereye ubwicanyi bwakorewe abatutsi 1994, bivugwa ko bwagizwemo uruhare n’uwari umujandarume bitaga Biguma mu gihe urubanza rwe rwatangiye kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu buhamya bwabo bagaragaza ko ubwicanyi bwahitanye abatutsi basaga ibihumbi 10 bwatangijwe na Biguma.
Umubyeyi warokokeye kuri aka gasozi, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, yemeza ko yiboneye n’amaso ye Biguma mu modoka azanye abajandarume baje guha Interahamwe umusada ubwo zari zimaze kuneshwa n’abatutsi bari bahungiye mu mpinga ya Nyamiyaga kuko bazisubije inyuma bakoresheje amabuye.
Aragira ati “Hano i Nyamiyaga uyu musozi wari utuwe n’abatutsi benshi, jenoside itangiye bose baraje birunda hano mu mpinga ya Nyamiyaga hari umututsi wari ukomeye cyane witwa Kagabo wari ufite umuryango munini kandi ari umukungu, bishyira hamwe interahamwe zije babatera amabuye barabirukana, nibwo Biguma n’abandi bajandarume baje barabarasa”.
Agasozi ka Nyabubare kiciweho abatutsi benshi
Undi Muturage avuga ko igitero cy’abajandarume bari bayobowe na Biguma ari cyo cyamazeho abari bahungiye i Nyamiyaga. Aba baturage kandi bemeza ko Biguma ari we wishe Burugumesitiri Gisagara ndetse na Nyagasaza Narcisse wahoze ari Burugumesitiri wa Ntyazo, bati “Biguma yaraje atwara mu modoka Burugumesitiri Gisagara yakomye imbere Interahamwe zari zije kwica abatutsi, azambura imihoro zari zifite, ajya ku mwican azize ko yabujije Interahamwe kwica abatutsi”.
Akomeza avuga ko mu by’ukuri iyo izi nterahamwe zidahabwa ubufasha n’abajandarume bari bayobowe na Biguma, ngo abatutsi baguye kuri uyu musozi ntibaba barapfuye ari benshi nk’uko byagenze.
Ibyo akurikirwanyweho n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bufaransa
Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma w’imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.
Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoreye mu bice binyuranye by’Akarere ka Nyanza.
Uduce uyu Hategekimana ashinjwa gukoreramo ibyaha harimo n’ahitwa Nyamure mu Murenge wa Muyira ahaguye Abatutsi barenga 10.000.
Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya Hategekimana, havugwamo umusozi wa Nyabubare uri mu Murenge wa Rwabicuma, akavugwaho kwica cyangwa kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse, ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zinashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.
Hategekimana Philippe Alias Biguma yagejejwe imbere y’ubutabera taliki ya 10 Gicurasi, urubanza rwe rukazasozwa taliki ya 30 Kamena 2023, bikaba biteganyijwe ko ruzamara hafi amezi abiri.
UMUHOZA Eugenie