Harasabwa imbaraga mu kongera serivisi zo kwirinda SIDA mu rubyiruko

Urubyiruko rukomeje kuza imbere mu byiciro byugarijwe cyane n’ubwandu bwa Virusi Itera Sida, ndetse hadafashwe ingamba zikomeye bishobora gufata indi ntera, imbaraga z’igihugu zikahangirikira.

Bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa  Worflam Mining yo mu Karere ka Kayonza bakubwira ko bazi neza uko wakwirinda icyorezo cya SIDA, ko ariko kuyirinda bigoye bitewe n’uko kubona agakingirizo bibagora kuko tutaboneka hafi byazatuma bamwe muri bo bagorwa no kwirinda icyorezo cya SIDA.

Umwe bacukuzi yagize ati “hano abakoramo babona amafaranga menshi, kandi kubera akazi tuba twakoze ushobora kujya kunywa ugakenera n’umugore, iyo rero utabonye agakingirizo hafi ushobora gufatirwamo ukaba wakwandura Virusi itera SIDA”.

Akomeza agira ati “Iyo nshatse gukemura ikibazo nkoresha agakingirizo ariko hari abadashobora kwibuka kugakoresha, hano udukingirizo badutangaga mbere ariko ubu haciyemo amezi 5 ntibakituzana ”.

Umwe mu badamu bakora ubucukuzi nawe avuga ko ubwandu bwa Sida muri Rwinkwavu buri hajuru kubera ariho hatangiye ubuvuzi bwayo, ariko ko uburyo bwo kuyirinda benshi batabiha agaciro. Yagize ati “aha hantu turabizi ko hari ubwandu ariko utungurwa n’uko abana benshi b’abakobwa babyara rero urumva ko batatandukana no kuba bakwandura Virusi itera sida”.

Akomeza avuga ko akenshi biterwa no kuba udukingirizo tutaboneka byoroshye. Ati “nk’ubu hano dukorera bagiye batuhashyira bityo byajya bifasha abavuye mu kazi kukabona byoroshye ushatse kujya gukora ibyo akagenda akitwaje”.

Rwinkwavu worflam Mining muri site ya Gahengeri ikorwamo n’abasaga 200 muri bo harimo abagore 20 bavuga ko bahembwa amafaranga menshi ari nayo abatera umurengwe wo kujya mu busambanyi n’inzoga.

Uhagarariye RWINKWAVU Worflam Mining Eng. Elmogene TUYISHIMIRE agira ati:” Udukingirizo turatangwa ku kigo nderabuzima cya Rwinkwavu, abaganga bajya bashishikariza abantu kujya kudufata, natwe tubishishikariza abakozi,  hano ntabwo bajya batuhazana ubwo udukeneye ajya ku Kigo nderabuzima”.

Akomeza agira inama abakozi bakorana. Ati “Utarandura Sida yabasha kwipimisha akamenya uko ahagaze akirinda kuko nicyo cya mbere. Abanduye nabo ntabwo kwandura ari ukurangira, ni ukwirinda kwanduza abandi no kujya mu biyobyabwenge. Ugafata imiti neza kandi ku gihe.”

Ntawigira Anastase, Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu akaba anabarizwa muri Serivisi yo kwita ku babana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida agira ati” Icyo tutarakora nugufata udukingirizo ngo tuduhereze abantu bo mu bucukuzi bw’Amabuye ariko ahandi haba hari umuntu udufite  ku buryo abashatse udukingirizo ariho badusanga”.

Uyu muyobozi avuga ko bahura n’imbogamizi zo kuba hari aho bashyira udukingirizo tukitwarirwa n’abana bajya kutubangamo umupira ariko yizeza ko bagiye gushaka uburyo abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro nabo bakwegerezwa udukingirizo.

Dusabe Leontine ushinzwe serivise yo kwita ku bafite HIV mu bitaro bya RWINKWAVU, avuga ko serivise zo kwirinda SIDA zirahari zihagije ariko avuga ko batagomba gucogora . yagize ati “hano ku bitaro tugira serivise zo kwipimisha HIV, gutanga imiti, ubujyanama ndetse tubakorera n’ibindi bizamini by’ubuzima. Izi serivise kandi zinaboneka mu bigonderabuzima dukorana nabyo”.

Akomeza avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga mu rubyiruko. Ati “bimaze kugaragara ko mu rubyiruko ruri kwijandika mu mubonano mpuzabitsina, hatangiye ubukangurambaga bwo tukabegera kuko bafite ibyago byinshi byo kwandura kuko batinya kuza kwipimisha, banatinya kujya gufata udukingirizo mu bajyanama b’ubuzima”

Ati “Turasaba imiryango itandukanye gukomeza gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ko SIDAikiriho n’ubufasha mu bijyanye no kwirinda harimo no gukwirakwiza udukingirizo ahahurira urubyiruko ndetse no gukomeza gukurikirana ababana n’ubwandu ngo hatagira ucika intege.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza NYEMAZI John Bosco avuga ko ikibazo cy’udukingirizo tutaboneka neza bagiye kugenzura bakareba uko cyakemuka.

 

Agira ati “simbizi uko byaba byagenze ariko cyaba ari ikibazo dushobora kugenzura neza tukamenya icyo aricyo ariko icyo tuzi nuko ziriya serivisi zo gufasha urubyiruko kwirinda Sida nko kubaha udukingirizo zirahari ariko ingamba zirakomeje”.

RBC irateganya kongera ibikorwa ikora mu kongerera ubumenyi urubyiruko mu kwirinda virus itera Sida kuko ngo kwiga ari uguhozaho. Bimwe muri byo birimo kubasanga aho ruhurira mu bitaramo n’ahandi.

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda mu 2019 bwiswe RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu buhagaze. Mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%. Mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

INGABIRE Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *