Mu bukangurambaga bwakorewe mu murenge wa Mutete wo mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 11 Kamena 2023, Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku bufatanye n’Itorero Angilikani mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere basabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buri mu mpamvu zitera ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda witabiriye iyi gahunda yabwiye abaturage bo mu murenge wa Mutete ko nta terambere rishobora kugerwaho mu muryango ukigaragaramo ihohoterwa.
Yatanze ingero z’aho usanga hakigaragara abagabo bahohotera abagore, abagore bahohotera abagabo ndetse n’aho ababyeyi bahohotera abana bityo aho kugira ngo abagize umuryango bahuze imbaraga mu kubaka iterambere ry’urugo bagahora mu nduru n’amakimbirane bibasenyera aho kububaka.
Agaruka kuri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikorerwa muri aka karere by’umwihariko mu murenge wa Mutete, ni ukuvuga muri Paruwasi Gatolika ya Mutete ndetse na Paruwasi ya Gaseke y’Itorero Angilikani mu Rwanda.
Padiri Valens yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu 2016 na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali na Musenyeri Onesphore Rwaje wari ukuriye Itorero Angilikani mu Rwanda hagamijwe gushakira hamwe igisubizo cy’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango. Kuva ubu bufatanye bwatangira hakaba hari impinduka zagiye ziba mu miryango y’abagenerwabikorwa b’iyi gahunda iterwa inkunda n’umushinga SCIAF wa Caritas yo muri Ecosse.
Pasiteri Robert Mugiraneza ushinzwe guhuza gahunda mu itorero Angilikani mu Rwanda witabiriye ubu bukangurambaga yabwiye ababyeyi ko umuco mubi wo guhohoterana mu muryango hagati y’abashakanye cyangwa hagati y’abayeyi n’abana utandukanye n’umugambi w’Imana wo kurema muntu, ikamuha kubana n’aabandi muri sosiyete.
Yasabye urubyiruko rwagize amahirwe yo kumenya hakiri kare ihohoterwa kurikumira no kurirwanya kugira ngo rushobora kubaka ejo hazaza hazira amakimbirane mu muryango; ngo kuko nta terambere ryagerwaho muri sosiyete ikorerwaho ihohotera.
Mbonyintwari JMV, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza yashimiye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu Rwanda ubufatanye batangije bwo gufasha abatuye aka karere guca ukubiri n’amakimbirane. Yibukije abaturage gukora cyane, bakarwanya ubukene kuko nabwo buri mu mpamvu zituma habaho ihohoterwa mu muryango, ngo kuko akenshi abasangiye ubusa bitana ibisambo, maze urusha abandi imbaraga akabahohotera.
Nk’uko bigarukwaho na Sr Umubyeyi Epiphanie ushinzwe gahunda yo kurwanya ihohoterwa mu muryango muri Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro y’Inama y’Abepiskopi, kuva iyi gahunda yatangizwa muri uyu murenge ndetse no mu tundi duce tw’igihugu hari impinduka nziza zagiye zikorwa haba mu myumvire ndetse no mu mibereho y’abagenerwabikorwa. Bimwe mu byakozwe ni: Guhugura abajyanama mu byo ihohoterwa baherekeza ingo zikorerwamo ihohoterwa, kongera ubushobozi abagenerwabikorwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa kugira ngo babashe kwiteza imbere, gukora ubuvugizi mu mategeko ku bahohotewe, gushyiraho amatsinda agamije kurwanya ihohoterwa mu baturage no gutangiza mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye Club zo kurwanya ihohoterwa.
Ubukangurambaga bugamije kwamagana no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango bwabanjirijwe n’urugendo rwavuye ku rusengero rwa paruwasi y’Itorero Angilikani ya Gaseke rwerekeza muri Santere ya Gaseke ho mu kagari ka Gaseke, Umurenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi.
Rwitabiriwe n’abaturage bo muri uyu murenge, abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Ngando, ishuri ryisumbuye rya Gaseke n’ishuri ry’imyuga rya TSS St Laurent Mutete. Hari kandi n’abahagarariye inzego z’ibanze muri uyu murenge, n’abashinzwe inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.
Umuhoza Eugenie