Amwe mu mahoteri akora yaramaze kubona ibyangombwa by ‘ubuziranenge bitangwa n’ikigo cy ‘igihugu cy’ubuziranenge RSB, agaragaza ko bafite impinduka ku nyungu ya serivise batanga bitandukanye n’igihe bakoraga batarabihabwa.
Gahunda yo kugenzura niba za hoteli zujuje ibisabwa imaze imyaka itatu aho kuri ubu hoteli 17 n’ibigo bitunganya ibiribwa aribyo bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Kugira ngo uhabwe ikirango cy’ubuziranenge hapimwa, ibiribwa, uburyo bitegurwa, ibyo abateka batekeramo, iminzani ibipima ndetse n’inyubako muri rusange.
Bamwe mubo twaganiriye bayobora hoteli zitandukanye zo mu Karere ka Musanze bavuga ko kuva bahabwa icyemezo cy’ubuziranenge cyo ku rwengo mpuzamahanga ko byahindiye omikorere yabo ndetse nka hotel zishingiye kubukwearugendo ko abakiriya biyongereye
Padiri Nizeyimana Celestin ni umuyobozi wa Fatima Hotel yagize ati “kugira ngo duhabwe icyangobwa cy’ubuziranenge nuko haribyo twabaje gukora no guhindura,haba kubakozi ndetse no mubiribwa dutegura tugaha abatugana,byatumye rero tubona abatugana benshi cyane ko hotel zacu zishamikiye kubukerarugendo,abayamahanga batugana rero bariyongereye kubera kugira,ndetse no gutanga serivice niziza,ibiribwa duteka,naho tubitekera hose ni ahantu twavuguruye kuburyo bwizewe kuko ibyo duteka byose biba bipimye”
Niyigena Jeanette umuyobozi w’umusigire wa lapalme hotel nawe yagize ati”twabonye icyemezo cy’ubuziranenge byafashije hotel yacu cyane, haba abakozi bacu barahuguwe uko bakwiriye gukora,no gutegura amafunguro,Kandi byatumye abakiriya twagiraga biyongera kuko iyo bariye hano ntakibazo bashobora kugira cyane ko mbere byabagaho ugasanga hari igihe umuntu ariye ibiryo byacu bikamutera Munda ariko ntahaba haricyo twabikoraho cyane ko ntabushobozi twari tubifiteho”
Murindi Jean Bosco ni umuyobozi w’agashami gatanga ibirango by’ubuziranenge by’ibicuruzwa avuga ko u Rwanda rushaka kuba igicumbi gitanga serivice nziza kubakerarugendo,ndetse n’inama mpuzamahanga tugenda rwakira,ni ingenzi cyane kwita no kumafunguro yagize ati”RSB murwengo rwo kuzuza inshingano zayo, yabonye ko ari ngombwa cyane ko yashyira imbaraga,mubuziranenge bw’ibiribwa,uhereye kubiri mu mutima,kubugatanye rero n’ikigo nyafurika giteza imbere ubucuruzi, habashijwe kubakirwa ubushobozi amahoteli, atandukanye ni urugendo rwatangiye guhera muri 2019 kuburu hakaba hamaze kuboneka amahoteli 17 Kandi nabandi tukaba rubakangurira gutangira narwo urwo rugendo kuko bizafasha,mu mukirere yabo yaburikunsi cyane ko ababitangiye bo bazi ibyiza n’akamaro kabyo”
Mugihugu hose habarurwa hotel 17 zahawe icyemezo cy’ubuziranenge naho mu majyaruguru hakaba hamaze guhabwa enye gusa
RSB itangaza ko urugendo rwo kugenzura ubuziranenge muri za hoteli n’ibigo bitunganya ibiribwa rugiye gukomeza ku buryo nibura byose bizafashwa kubona iki cyemezo cy’ubuziranenge.
UWIMANA Joselyne