Bamwe mubakora mu nganda n’amahoteli bavuga ko nubwo bahawe icyemezo cy’ubuziranenge bakigorwa no Kubona abahinzi ndetse n’aborozi bahagije babasha guhinga, ndetse no korora ibyujuje ubuziranege nubwo hari bamwe basigaye babikora ariko hari bimwe mu biribwa bigitumizwa hanze y’igihugu.
Abo mu Ruhererekane Nyongeragaciro ku biribwa kuva ku muhinzi kugera ku biribwa bigaburwa ku isahani bashishikarizwa gushyira imbere ubuziranenge.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko nagerageza gutunganya no gutanga ibiribwa byuzuje ubuziranenge, ariko ko bakigorwa no kubona umusaruro wujuje ubuziranenge kuko hari bimwe bike bigitumizwa hanze byakabaye biboneka mu Rwanda ariko kuko abahinzi batarasobanukirwa neza ibijyanye no guhinga ibiribwa byuzuje ubuziranenge
Nsabimana Vincent ashinzwe ubuziranenge mu ruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi rukawubyazamo amafiriti (Winnaz) ruherereye mu karere ka Musanze umurenge wa Gacaca avuga ko nko Musanze ari agace keramo ibirayi cyane ariko hakiri abahinzi benshi batazi neza ibirayi byujuje ubuziranenge kuko hari umusaruro mwinshi dusubiza kuko biba bitujuje ibisabwa tugenderaho tubifata.
Yagize ati”abahinzi benshi ntabwo twakira umusaruro wabo kubera ko ntabwo biba byujuje ubuziranenge bigendeye n’ibipimo dufata ntabwo biba bihuye nibyo dushaka, gusa twebwe dufite abagoronome bacu bajya kwigisha abahinzi, uburyo ibihingwa byabo bikwiye kwitabwaho kugeza byeze bikanasarurwa, rero nk’abandi tudakorana nabo bakeneye kubimenya wenda nka RAB ikaba yabafasha”
Munyeshuri Leon Umuyobozi ushinzwe ibyinjira n’ibisohoka muri Lake Serena hotel Gisenyi avuga ko kuva bahabwa icyemezo cy’ubuziranenge byabafashije mu byo bateguraga nibyo batumizaga hanze byaragabanutse, gusa ko hakiri imbogamizi ko hari bike bigituruka hanze cyane nk’inyama kuko hari aborozi bataramenya neza izujuje ubuziranenge bigatuma harizo bagitumiza hanze yagize.
Yagize ati”mu byukuri kuva twabona icyemezo cy’ubuziranenge ntibikigoye gutumira ibiribwa hanze kuko naho turabyipimira kuko kugira ngo igihabwe, hari ibyangombwa ugomba kuba ufite harimo n’imashini zipima ibiribwa turi butegure, ibyo rero byatumye tutagitumiza ibintu byinshi hanze kuko hano mu Rwanda naho bihari gusa hiri ibyo tukihakura bike burimo inyama kuko hano ntiziboneka nkuko bikwiriye, arinayo mpamvu abahinzi n’aborozi mbona kubwanjye bakeneye amahugurwa kugirango nabo basobanikirwe ibikwiye kwitabwaho bahinga ndetse n’ubworozi bakora“
Karangira Jean Damascienne ni umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Kinigi avuga ko ubwabo batazi neza igihingwa cyujuje ubuziranenge kuko bo bumva ko igihingwa cyose cyeze kiba cyujuje ubuziranenge.
Yagize ati”nk’abahinzi bato ntabwo tuzi ibyo bavuga ngo byujuje ubuziranenge, kuko ntababa baje kubitubwira cyangwa babe barabiduhuguyemo tumenye ibisabwa gusa babitwigishije byadufasha natwe ntitwanze kugemurira amahoteli mubuginzi bwacu dukora”
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB, Mulindi Jean Bosco, avuga ko mu rugendo barimo rwo gukangurira amahoteli gushaka icyemezo cy’ubuziranenge ariko buriya bihera mu murima kugeza bigeze ku isahani yagize.
Ati”umuhinzi afite uruhare rukomeye cyane muri uri rugendo rw’amahoteli rwo gushaka icyemezo cy’ubuziranenge kuko ibiribwa bagabira bigomba kuba bifite ubuziranenge aribo babihinga, bakeneye kumenya amafumbire batera,imiti bakwiriye gutera yemwe Nuko bikwiye gusarurwa ari nayo mpamvu nabo bakwiriye amahugurwa, kugirango nabo tugendane muri uru rugendo”
Gahunda yo kugenzura niba hoteli zujuje ibisabwa imaze imyaka itatu, aho kuri ubu hoteli 17 n’ibigo bitunganya ibiribwa bimaze guhabwa ibyemezo by’ubuziranenge byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Hagenzurwa amahoteli buri gihe bagamije kureba ko ubuziranenge bw’ibiribwa bukomeza kwitabwaho kuva bikiri mu mirima kugeza bigeze ku isahani aho abantu babifatira bakabifungura.
Amwe mu mabwiriza agenderwaho kugira ngo hatangwe icyemezo cy’ubuziranenge harimo ayitwa HACCP afasha kugaragaza ibintu byakonona ubuziranenge by’ibiribwa ndetse n’uburyo byakumirwa, uhereye mu murima kugera ku isahane.
UWIMANA Joselyne