Imwe mu miryango yo mu karere ka Gisagara umurenge wa Mugombwa bavuga ko inzoga zitandukanye zihengerwa zatumye hari imiryango yabanaga neza ariko kuri rubu ikaba yaratandukanye kubera ubusinzi no kwishora mu biyobyabwenge.
Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2023, mu Karere ka Gisagara hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, aho kuri uyu munsi hamenwe inzoga zitandukanye zinkorano
bamwe mu bagore n’abagabo bavuga ko muri uyu murenge wabo hari ingo nyinshi zasenyutse izindi zibanye mu mukimbiranye kubera inzoga nyinshi zinkorano zitangwa muri uyu murenge wabo
Nyiramana Martha ni umwe mubagizweho n’ingaruka no kuba uwo bashakanye yarishoye mu kunywa izo nzoga kuri rubu bakaba batakibana
yagize ati”hano haba inzoga zitandukanye gusa hari iyitwa dundubwonko n’ikibarube nizo ziturembeje nkanjye rwose umugabo wanjye yarantaye asanga indaya bajyaga basangira baribanira kuko gewe sinywa inzoga sinigeze nazinywa, ubwo rero yahisemo gusanga uwo birirwaga basangira aho mugasenteri bagahita banatahana, turasaba ko leta yadutabara igaca izi nzoga rwose birakabije twaragowe cyane”
Habimana Saidi nawe ati”gewe izi nzoga zagizeho ingaruka kuko nkeka ko arizo zishe mama, kuko yarazinywaga cyane akirirwa yasinze, nyuma aza kubyimba ibirenge, wamubwira akanga kuzivaho Kandi yanywaga atanarya ,aza gupfa rwose izi nzoga badufashije bazica burundu, kuko n’urubyiruko rwahano niho rwirirwa, ku buryo mu gitondo usanga akabari kuzuye, arizo banywa gusa ngo kuko arizo unywa izamake ugahita usinda”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr Jean Damascene Iyamuremye, avuga ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ikibazo giteye inkeke cyane cyane mu rubyiruko kuko usanga narwo rwibasiwe cyane yagize ati”dufite abantu benshi babaswe n’ibiyobyabwenge haba mu rubyiruko ndetse nabandi batandukanye Kandi ibi uretse kwica ubuzima bwa muntu bigira n’ingaruka ku iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu tukaba dusaba buri muntu wese kubigira ibye agafatanya n’inzego zibanze kubihashya, ikindi Nuko hari ibigo byashyizweho byo gufasha abantu nkaba ,Kandi bitanga umusaruro”
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge akwiriye kumenya ingaruka bigira haba mu buzima bwe ndetse n’imibanire ye n’abandi yagize ati “umuntu wese ukoresha ibibyobwenge akwiriye kumenya ko aba yangiza ubuzima bwe bwo mu mutwe ariko aribagowe n’imibanire ye n’abandi kuko ariho havamo amakimbirane yo mu miryango ugasanga havuyemo gutandukana, kwicana n’ibindi tukaba dusaba abaturage bacu, kureka izi nzoga zikorerwa mu ngo iwabo kuko barabizi ko ziba zitujuje u uziranenge”
Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19 abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bari 6067, mu 2019/2020 iyi mibare irazamuka igera kuri 6759. Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733.
Umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongera kuzamuka kuko hafashwe 6608.
Muri aba bose, abafashwe bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14.765, bangana na 58,7%.
Abakurkiranywe bari hejuru y’imyaka 30 bo bari 9658 bangana na 38,4%.
Muri rusange abagore bari 3732 bahwanye na 14,8% naho abagabo bari 21.435 bangana na 85,2%
UWIMANA Joselyne