Ntago byoroshye!

Njyewe na Claudia dusohoka mu isomero ry’ikigo nti”Njyewe iri somero ndarirambiwe, mwarimu arakurangira igitabo wagerayo ukacyibura. Ntiyagira icyo ansubiza! Ndahindukira mbona ari mu bitekerezo bya kure nta nubwo anyitayeho! Nti”Claudia.” Ati”Umva sinafashe  ifoto, sinzi ikintu cyanyibagije, ariko buriya iyo mfata ifoto nkayereka Seleman ntiyari guhita amwanga!” Nti”Claudia wasaze!” Ati”Linda ntago nasaze, Seleman anyanga kubera Angel…

Inkuru irambuye

Ibya Angel ntibyoroshye!

Saa munani z’umugoroba, njya ku iduka rya kaminuza, ngeze mu kibuga mbona Angel na Amina  baricaye bafite ibitabo, Angel ari gusobanurira Amina. Ndabitegereza nti”Mana yanjye, Angel burya ni mwiza imbere n’inyuma ari no gusobanurira undi mwana. Ukuntu uba ubona yaba umwiyemezi cyane!Reka nkate nyure inyuma batambona ugasanga mbakuye mu byabo.” Nyura inyuma y’amacumbi ya Kaminuza,…

Inkuru irambuye

Ishuri ryo ku wa mbere

Nti”Abandi bose bagiye,ninjye usigaye muri iki cyumba njyenyine kandi ikintu cyantindije ni iki gitabo  nari nabuze, ndeba ijipo nambaye. Eeeeh nta nubwo nateye ipasi n’aka gashati karipfunyaritse! Kandi umweru ni irabu kubi! Ndeba aho ivarisi iteretse nshaka kujya gutora indi myenda,ndeba ku isaha,ndimyoza! Ubu se koko iri somo ntiryancitse!” Mfata ibitabo  na telefone ndasohoka. Mbona…

Inkuru irambuye

Nyanza: Barishimira  ko gukingira abana imbasa bibera murugo iwabo

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana baravuga ko bishimira igikorwa cyo gukingira abana biri gukora muburyo budasanzwe Kandi bwiza kuko babasanga mu ngo aho batuye bikaba ariho bibera batiriwe batonda umurongo ku kigo nderabuzima nkuko byari bisanzwe Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abana imbasa ku rwengo rw’igihugu igatangurizwa mu…

Inkuru irambuye

Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bemeza ko Ifunguro umuntu afata mu gitondo akibyuka ariryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi. Nkuko benshi babivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntabwo babivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana. Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye. Nk’uko urubuga www.umutihealth.com rubisobaura, iri funguro…

Inkuru irambuye

Hategekimana Biguma yahawe igifungo cya burundu ahamijwe byaha bya Jenoside

Philippe Hategekimana yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu mu Rukiko rwa Rubanda i Paris, ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, mu cyumweru gishize tariki ya 28 Kameza 2023. Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma yatangiye kuburana ku wa 10 Gicurasi 2023, mu rubanza urukiko rwamaze ibyumweru birindwi rutega amatwi abatangabuhamya batandukanye basaga 100. Abatangabuhamya benshi…

Inkuru irambuye

Nyanza: bamwe mu barokokeye Nyamure bishimiye ko Biguma yahaniwe ibyo yakoze

Abaturage bo mu kagari ka Nyamure basobanurirwa igihano cyahawe Hategekimana Philippe Bamwe mu batanze ubuhamya bakaba bararokokeye Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyanza bavuga ko bishimiye urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwaburanishaga Hategekimana Philippe wamenyekanye ku izina rya Biguma. Abatuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza aherereye umusozi wa Nyamure bavuga…

Inkuru irambuye