Nyanza: bamwe mu barokokeye Nyamure bishimiye ko Biguma yahaniwe ibyo yakoze

Abaturage bo mu kagari ka Nyamure basobanurirwa igihano cyahawe Hategekimana Philippe

Bamwe mu batanze ubuhamya bakaba bararokokeye Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyanza bavuga ko bishimiye urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwaburanishaga Hategekimana Philippe wamenyekanye ku izina rya Biguma. Abatuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza aherereye umusozi wa Nyamure bavuga ko igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe ari ubutabera bwatanzwe.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye igihano, uyu mubyeyi witwa Nyirakuru Julienne, warokokeye Nyamure avuga ko ari cyo gihano cyari kimukwiye yagize ati “ nanyuzwe n’igihano yahawe kuko ntakindi cyari kimukwiye ugereranije n’amahano yadukoreye”.

Yongeyeho ko bari biteguye ubutabera kuko igihemu ntigihera. Yagize ati “ koko nabonye ko igihemu ntigishira ikindi ntaho wakwihisha warakoze ibibi ngo bikugwe amahoro, twari twizeye ubutabera bw’u Bufaransa n’ubwo ataje ngo aburanire hano twongere tumubone ariko ikingenzi ni uko yahanwe”.

Asanga bakagombye no kubona indishyi ku bantu Biguma yagirije. Ati “nifuza ko  abarokotse Jenoside ahantu hose Biguma yagiye kwica bahabwa impozamarira ikindi nuko ubutabera bwashyira imbaraga mu guta muri yombi abatwiciye aho baba bari hose  mu bihugu byo hanze niho tuzatuza.”

Theoneste nawe asanga igihano Biguma yahawe aricyo yari akwiriye. Yagize  ati “igihano Biguma yahawe nicyo rwose,  kuko imbaraga yakoresheje atumarira umuryango zari umurengera cyane ko abacu ntibari bazi imbunda kuba yarabarashe nicyumvikanisha ko ntawakarokotse nicyo yashakaga, guhabwa cyiriya gihano byaratunyuze kuko nicyo gikuru mu bihano byose”.

Yavuze ako ubu abacitse ku icumu baruhutseho. Ati “uwacitse ku icumu cyane uwarokokeye muri ibi bice bya Nyanza turumva dutekanye  kuko yaduteye umutima uhagaze, twumvaga ahari ko azagaruka, ubu turaruhutse”.

Yongeraho ko ashimira Leta y’u Rwanda yo ikomeza gushakisha abasize bakoze amahano, akomeza asaba gushakisha n’abandi batarafatwa. Ati “ ndasaba ko abakoze Jenoside aho bari hose bakwiye gufatwa bakaryozwa amaraso yinzirakarengane bamennye”.

Urubanza rwa  Philippe Hategekimana, uzwi ku izina rya Manier / Biguma, mu rubanza rwabereye i Paris mu rukiko rwa Assizes, rwamaze ibyumweru bisaga 6 aho  ku mugoroba wo ku ya 28 Kamena. Ushinjwa yahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu akaba yarakatiwe igihano cya Burundu.

UMUHOZA Eugenie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *