Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bemeza ko Ifunguro umuntu afata mu gitondo akibyuka ariryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi. Nkuko benshi babivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntabwo babivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana.

Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye.

Nk’uko urubuga www.umutihealth.com rubisobaura, iri funguro ryongerera urifashe  imbaraga mu mubiri ndetse rikarinda kwiyongera ibiro mu buryo budakwiye, rifasha umuntu kumererwa neza ndetse no kumva afite akanyamuneza umunsi wose, rigafasha ubwonko bwe  gutekereza neza ndetse no kwibuka cyane. Ikindi kandi rimufasha mu kwirinda indwara zitandukanye z’umutima.

Bitewe n’imico itandukanye y’ahantu hatandukanye, ibyo kurya bitegurwa kuri iri funguro nabyo biratandukanye. Gusa abahanga mu buzima bemeza ko hari ibiri rusange kandi bikunda kuboneka henshi ku buryo abantu bajya babiteguro ku ifunguro rya mu gitondo. Ibyo ingenzi bikunze gutegurwa ni ibyiganjemo: Ibitera imbaraga: ni ukuvuga ibinyampeke (umuceri, soya), imbuto n’imboga.Ibyubaka umubiri birimo amagi, amafi,inyama n’ibishyimbo. Ibinyobwa bishyushye nk’icyayi, igikoma, umutobe, n’amata mu gihe nta kazi gasaba ingufu wateganyije uwo munsi.

Hari abatekereza ko ifunguro rya mu gitondo rifatwa n’abagashize,abasirimu cyangwa abafite ubushobozi buhambaye; inzobere mu buzima zemeza ko buri muntu mu bushobozi afite ashobora kugira icyo afata nk’ifungurorya mu gitondo, udashoboye kubona imbuto n’iyama bya buri gitondo ashobora kubona igikoma kabone n’iyo nta sukari yaba irimo, cyangwa se agashyushya ibishyimbo ku babifite. Ni ifunguro rituma imitekererezo ya muntu iba myiza maze gahunda yateguye uwo munsi akazikora uko abyifuza.

Amani Patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *