Nyanza: Barishimira  ko gukingira abana imbasa bibera murugo iwabo

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana baravuga ko bishimira igikorwa cyo gukingira abana biri gukora muburyo budasanzwe Kandi bwiza kuko babasanga mu ngo aho batuye bikaba ariho bibera batiriwe batonda umurongo ku kigo nderabuzima nkuko byari bisanzwe

Ubwo hatangizwaga gahunda yo gukingira abana imbasa ku rwengo rw’igihugu igatangurizwa mu Karere ka Nyanza, ababyeyi baho baravuga  banyuzwe cyane na gahunda leta yashyizeho yo gukingirira abana ariko abajyanama b’ubuzima bakabasanga murugo iwabo bakaba ariho bakingurira abana,ibintu bavuga ko Ntamubyeyi wagira urwitwazo rwo kuba atakingiza umwana kuko baba bamwisagiye aho atuye,

Mukamukiza Charlotte avuga ko gukingiza abana ari ishima ry’umubyeyi, kuko birinda indwara abana babo, akarusho noneho bakaba babarinze kujya gutinda umurongo kukigo nderabuzima yagize ati”twanejejwe nagahunda yo gukingira abana imbasa, uko iteguye, ubusanzwe umuntu yajyaga gukingiza kukigo nderabuzima noneho wibaze kurubu gewe nari gutwara abana babiri kubirirwana ku murongo rero ni ibintu bigoye cyane namwe mirabyumba,uburero turashima cyane,kuba badusanze murugo ndekea nta mwana ushobora kuzavikanwa no gukingira”Sibomana Hassan ni umuyobozi mu kigo k’igihugu kita ku buzima RBC ashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana n’ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima  avuga ko gukingira abana muri iki gihe ari uburyo bwo gukumira iyi ndwara y’imbasa kandi ko nahisemo uburyo bwo gukingira urugo kurundi kugira ngo hatagira umwana ucikanwa.

Yagize ati “twahisemo gukingira dukoreshaje abajyanama b’ubuzima bakabasanga mu rugo iwabo kugira ngo hatagira umwana wacikanwa kuko yabuze uko uza ku ivuriro, ikindi kandi aba bajyanama ni mu ngo baba baturanye baba bazi urugo rurimo umwana ukwiriye gukingirwa twabonye bizadufasha Kandi twizeye ko bizagenda neza abana Bose bateganijwe bagakingirwa”Dr Roset Nahimana umukozi wa OMS ushinzwe ikingira avuga ko kuba OMS iri muri iki gikorwa cyo gukingira abana kugeza naho bakingira abafite imyaka 7 Kandi babisangiye aho batuye, nuko hari ubwoko bwa 2 bw’urukingo  batahawe. Yagize ati”Hari ubwoko bwa 2 bw’urukingo rwahabwaga abana ruza kuvanwaho muri 2016 kuko babonaga imbasa yaracice gusa byaje kongera kugaragara ko icyorezo k’imbasa cyagarutse mu bihugu by’ibituranyi, bituma rero duhera kuri babana bafite imyaka 7 kumanura kuko bari mubatararuhawe nabo rero bakwiriye kongererwa ubudahangarwa”

 

 Birungi Anet ashinzwe ubuzima bw’abana n’ababyeyi muri UNICEF avuga ko bifuza ko byibura muri iki gikorwa barimo abanabangana na 98% baza babonya uru rukingo kuko ariko kubakirwa ubudahangarwa bwabo

Yagize ati “turifuza ko buri mwana wese ugenewe uri rukingo yaruhabwa, kuko banabasanga iwabo mu ngo kugira ngo baborohereze, byibuze nka 2% basigaye bakaba Wenda abo muganga yabonako baruhawe byagira ingaruka wenda bitewe nuko barwaye n’imiti baba bari gufata naho abandi bose turasaba ko baruhabwa nkuko byagenwe”

 

 

Muri iki gihe kingana n’iminsi 5 hazakingirwa abana barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 275400 buri mwana akazatwara angana ni iyero rimwe n’igice ku isi yose mu mwaka 1988 abana ibihumbi 350 bo mu bihugu 125 bari barwaye imbasa bitewe n’umwanda kugeza ubu gukingira muri rusange mu Rwanda biri kuri 98%.

UWIMANA Joselyne

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *