Ntago byoroshye!

Njyewe na Claudia dusohoka mu isomero ry’ikigo nti”Njyewe iri somero ndarirambiwe, mwarimu arakurangira igitabo wagerayo ukacyibura. Ntiyagira icyo ansubiza! Ndahindukira mbona ari mu bitekerezo bya kure nta nubwo anyitayeho! Nti”Claudia.” Ati”Umva sinafashe  ifoto, sinzi ikintu cyanyibagije, ariko buriya iyo mfata ifoto nkayereka Seleman ntiyari guhita amwanga!” Nti”Claudia wasaze!” Ati”Linda ntago nasaze, Seleman anyanga kubera Angel…

Inkuru irambuye

Ibya Angel ntibyoroshye!

Saa munani z’umugoroba, njya ku iduka rya kaminuza, ngeze mu kibuga mbona Angel na Amina  baricaye bafite ibitabo, Angel ari gusobanurira Amina. Ndabitegereza nti”Mana yanjye, Angel burya ni mwiza imbere n’inyuma ari no gusobanurira undi mwana. Ukuntu uba ubona yaba umwiyemezi cyane!Reka nkate nyure inyuma batambona ugasanga mbakuye mu byabo.” Nyura inyuma y’amacumbi ya Kaminuza,…

Inkuru irambuye

Ishuri ryo ku wa mbere

Nti”Abandi bose bagiye,ninjye usigaye muri iki cyumba njyenyine kandi ikintu cyantindije ni iki gitabo  nari nabuze, ndeba ijipo nambaye. Eeeeh nta nubwo nateye ipasi n’aka gashati karipfunyaritse! Kandi umweru ni irabu kubi! Ndeba aho ivarisi iteretse nshaka kujya gutora indi myenda,ndeba ku isaha,ndimyoza! Ubu se koko iri somo ntiryancitse!” Mfata ibitabo  na telefone ndasohoka. Mbona…

Inkuru irambuye