Ishuri ryo ku wa mbere

Nti”Abandi bose bagiye,ninjye usigaye muri iki cyumba njyenyine kandi ikintu cyantindije ni iki gitabo  nari nabuze, ndeba ijipo nambaye. Eeeeh nta nubwo nateye ipasi n’aka gashati karipfunyaritse! Kandi umweru ni irabu kubi! Ndeba aho ivarisi iteretse nshaka kujya gutora indi myenda,ndeba ku isaha,ndimyoza! Ubu se koko iri somo ntiryancitse!” Mfata ibitabo  na telefone ndasohoka.

Mbona Angel ari kujyenda agana ku ishuri yamabaye umupira we w’amaboko maremare  w’ ikijuju n’ipantaro y’ikoboyi y’umweru. Nti “Ahwi mbonye uwo turi bwinjirane. Njyenda niruka inyuma ye. Uburemere bw’ibitabo nari nteruye na telefone mu ntoki ntibwari bunyoroheye. Ndamuhamagara nti<<Angel…..” Arahindukira, ambonye araseka ati”Waramutse Linda.” Nti “Waramutse Angel, twihute twakererewe.” Turajyenda tugera ku ishuri,dusanga bamaze kwegekaho urugi. Nti “Mana yanjye, mwarimu yajyezemo!” Mbona ntabyitayeho! Nti “Dukomange?” Aba akomanze kabiri, ndikanga! Mwarimu ati “Mwinjire” ku mutima nti “Uyu mukobwa nta bwoba agira!”

Tugeze mu ishuri Angel ahita akomeza ajya kwicara Mwarimu n’uburakari ati “We wa mukobwa we. Garuka hano! Ahita akata aragaruka”. Mwarimu ati “Mwa bakobwa mwe iki gihe ni saa ngahe? Areba  ku isaha. Saa yine n’igice  zirageze!Abanyeshuri bo muri kaminuza nka mwe!Ubutaha ntihazagire umunyeshuri wongera kunkomangira. Mwicare.” Tuti “Murakoze.”

Tumaze kwicara Mwarimu ati “Dukomeze, Iterambere rirambye risaba kubungabunga ibidukikije.” Olivia ati “Gute.Njyewe ntago aho ndi kuhumva.” Mwarimu ati “Kwangiza ibidukikije bisenya iterambere ryagezweho, ndetse rikangiza n’ibizagerwaho. Ubwiyongere bw’ubushyuhe ku isi bwatewe n’imyuka ihumanya ikirere bwatumye iterambere ryari ryaragezweho risenyuka. Bwatumye habaho imyuzure, amapfa ibyo byose ni ibidindiza iterambere.” Angel azunguza umutwe ati “Iterambere ritarimo kubungabunga ibidukikije ntacyo ryatugezaho.” Mwarimu ati “Yego rwose, ubivuze neza ntacyo ryatugezaho.” Atora ibitabo bye ku meza ati “Ku wa mbere w’igitaha tuzakora isuzumabumenyi.” Arasohoka.

Mpita ntangira kureba mu gitabo kivuga ku iterambere rirambye. Amina arayura, arinanura. Buri wese ahita ahindukira  aramureba! Ati “Mana, nanga uyu mugabo, nanga uyu mugabo!” James aramureba ati “Umwangira iki se wowe kandi! Ati “Umva,iteka avuga amayobera.” Turaseka. Ati “Ndabizi namwe nubwo munseka muramwanga, ariko ntago mwabivuga.” Buri wese ati “Ariko ntago,tumwanga.” James ati “Ntago tumwanga man, ntago avuga amayobera ahubwo amayobera ni wowe uyavuze.” Amina aba aramuhindukiranye ati “James tubigendanemo neza, ntumenyere!” James ati “Kandi wa gikobwa we uriyemera, Ubwo urabona nagutinya. Araseka , ariko rwose! Ugezweho!” Patrick ati “Umva man ntibibe birebire se!”

Biracyazaaaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *