Maze kwambara ijipo n’ishati manuka niruka njya ku marembo aho ba bantu bari.Mpageze mbona wa mukobwa ahagaze yifashe ku munwa,amaso ye ari guhunyeza!Umuhungu we yegamye ku nkingi na bibiriya mu ntok ari gusoma. Nti”Muraho.”Wa mukobwa ashigukira hejuru ati”Egoko mana urankanze nari mukwikanzemo, ubu se we yanyuze hano! Dutegereje ko uyu musore ko ava mu kazi ke akajya kutwereka aho Angel ari.” Umurinzi ambonye ati”Linda byiza cyane!Bereke aho wa mukobwa witwa Angel aba. Ubu se ubundi murahamusanga ra!” Wa mukobwa ati”Araba yagiye hehe se ko twamubujije kujya ahandi aho ari ho hose hatari ku ishuri.”
Tugeze mu cyumba cya Angel, dusanga yubitse umutwe ku kabati Mary ati “Angel! Arikanga aba arahindukiye araseka araza amugwamo amuryama ku rutugu ati”Mary nari ngukumbuye mukuru wanjye.”Ahobera na wa muhungu avugana amarira ati”Alan, musaza wanjye. Ndagukunda cyane!”
Twese twicara ku mukeka.Alan ati”Uyu mukobwa ni umuntu mwiza cyane niwe uturangiye aho uba.” Angel ati”Uyu mukobwa yitwa Linda Mahoro. Nanjye ndamukunda cyane, ni umunyabwenge kandi yakugira n’inama zubaka.” Alan ati”Yesu amuhe umugisha rwose. Atugiriye neza cyane.” Mary aba yegereye Angel amukoraho ati”Narize ijoro ryose bambwiye ko wapfuye! Mbabarira utubwire icyo wari wabaye?” Alan ati”Rwose!” Angel azenga amarira mu maso. Ku mutima nti”Ibi ni ibiki ndimo!” Ikiniga kiramufata ati”Nari ndi mu busitani ndi gusoma igitabo cy’amateka. Ariko nkumva umutwe uri kundya nkumva ibitekerezo biragiye bikongera bikagaruka. Bigeze aho ndahaguruka, numva nshaka kuba nduhutse. Nakangutse nsanga ndi ku buriri bwanjye. ”Aba ararize, nti”Angel wakihanganye,ndamwegera mufata mu maboko. Alan avugana igitsure areba Angel ati ”Narakubwiye ngo jya usenga. Izo ni imbaraga za satani, numvishe n’amakuru ko usigaye uri umusinzi, ibyo byaje bite kandi?” Araceceka! Mary ati”Angel ubwo nta soni!Umuntu nka we!”Angel ati”Muvandiwe ntago gusinda ari ikifuzo cyanjye. Naje kwiga numva ko ngomba kwiga ngatsinda. Ariko ikibazo ngira ibyishimo igihe kimwe cyonyine. Iyo mpuye n’inshuti zanjye tukanywa inzoga. Mary aramwitegereza yifata ku munwa , Alan ati”Mu izina rya Yesu, Izo n’imbaraga z’imyuka mibi!” Mary atangira kwiruhutsa, Alan ati”Angel ndabizi ko uburenganzira bwawe bwagiye bwangizwa igihe kinini ariko twese niko byagenze. Twabuze ababyeyi turi bato ariko mwibuke ko tugomba kubaho kandi tukabaho neza.”
Ninjira mu cyumba cyanjye mfata umupira w’imbeho w’umuhondo, ndongera ndasohoka.” Mbona ahabera Imihango itandukanye hateye intebe abanyeshuri bari kuza bicara harimo n’abo twigana. Nti”Hariya se habereye iki?”Mbona haje umugabo mugufiya w’igikara ufite imisatsi myinshi,yambaye ikote ry’umukara n’ipantaro ya kaki.Ahagarara imbere yabo nk’ugiye kubabwiriza.Manuka niruka nti”Hariya hantu ngombe menye amakuru yaho to?”
Mpageze nicara ku ruhande rw’ibumoso,wa mugabo arimo kwigisha ati”kuba ufite ibibazo runaka ntibikwemerera kugira imyitwarire mibi.” Bamwe dukoma amashyi tuti”Icyo ni cyo!” Nongorera umukobwa twicaranye nti”Uyu mugabo se ni inde?” Ati”Ni umugabo w’umunyabwenge!” Ati”Icyo nshaka kuvuga, buri muntu hano afite ibibazo bye, mu miryango, mu bo bakundana n’ahandi henshi. None se buri wese nahitamo kugira imyitwarire yiboneye, muratekereza bizagenda bite?” Jazz, umuhungu muremure w’inzobe,yambaye pocket down yari yicaye mu gikundi cy’abahungu bazwi cyane mu kigo na Olivia niho yari yicaye.Atera urutoki hejuru, umugabo w’umunyabwenge ati”Yego.” Jazz arahaguruka ati ” Hari icyo ntari kumva, Iyo myitwarire mibi yaba ari iyihe?” Umugabo w’umunyabwenge ati”Ibyo byose bikubuza umutekano! Jazz aramwenyura aricara, turaseka, cya gikundi bari bicaranye kiraseka gikoma amashyi!Patric areba Seleman inyuma ye baraseka bakubitana muntoki bati ”Uyu mugabo man!”.
Biracyazaaaaaa
ITANGAMAHORO Nadine