Ndeba ku isaha “Nti Mana we, saa munani zirageze reka nihute ntakererwa.” Mpageze ndicara hamwe n’abandi. Wa mugabo w’umunyabwenge aba araje ati “Mwiriweho nshuti zanjye, nishimiye kubabona. Tuti “Natwe nuko.” Ati “Nkuko nabivuze tugitangira, umuntu wese uza hano ntazagire ijambo ryanjye rizamucika. Jazz ati “Rincitse rite ariko!Hirya yanjye ati “Hoya muze, ntibibaho.” Umugabo w’umunyabwenge ati “Nyiribyago ni uwumva ntiyiyumvishe! Twese turarebana ku mutima nti “Ariko se uyu muntu, bite bye!”
Ati “Mbese ubundi imyitwarire mibi ni iki?” Ntihagira umusubiza. Ati “Nongere mbisubiremo, imyitwarire mibi ni ibyo byose bikubuza umutekano. Ese waba uzi ko ibikubangamira bibangamira abandi?” Twese tuguma ducecetse! Batangira kurebana bamwe bati “ Man uyu mujama ko numva ntazi ibye! Abandi bati “ Twigendere , ibi nta mumaro.” Ati “Mutuze twige. Ikibazo nababajije nta numwe wagisubije!” Ntera urutoki hejuru, ati “Yego.” Nti “ Sir, mutubabarire ntago twasobanukiwe icyo mwababajije?” Ati “Hoya winyita nyakubahwa, byibuze ujye uvuga Brother. Nti “Bro ni gute ibimbangamira byaba ibibangamira abandi?” Ati “Muri ubu buzima ntibishoboka ko wagira ikintu cya wenyine.” Ndamwenyura, abandi bo baraseka, numva muri cya gikundi cy’ibyamamare mu kigo umwe ati “Ko mfite indobo yanjye man! Ko mfite imodoka yanjye se bro! Ko mfite mama wanjye se!” Twese turaseka, aramwenyura ati “Ibyo muvuze ni byo. Nyewe impamvu mvuze ko ntawagira icye wenyine, nashakaga kukubwira ko icyo wita icyawe umumaro wacyo ukugeraho ako kanya, ukagera no ku bandi ku kanya gakurikiyeho.
Hari uvuze ko afite indobo ye. Aramureba ati “Yego indobo ni iyawe koko wayiguze amafaranga yawe, uyivomera mo amazi ukamesa, ukayikarabiramo ugasa neza. Ni iyawe ako kanya.Wambaye neza urasohotse nta muntu uri bunukire, imyenda yawe ntago izaza mo ubukoko ngo bube bwagera no kubandi. Kuba waraguze ya ndobo bibagiriye akamaro. Undi ati “Mfite imodoka yanjye. Imodoka yawe igufasha kukugerera ku ishuri igihe. Uwo niwa mumaro wako kanya! Iyo ugeze ku ishuri ku gihe mwarimu azabona uwo yigisha, abo mwigana bizere ko muri kumwe. Uwo ni wa mumaro wa ya modoka ubagezeho! Undi ati “Mfite mama wanjye. Mama wawe yarakubyaye arakurera, akwigisha kuvuga, akwereka inzira nziza, akuzana mu ishuri. Ako ni akamaro yakugiriye. Bagenzi bawe mwicaranye mwahuriye ku ishuri hari icyo ubafasha. Uwo ni umumaro wa mama wawe ubageraho.” Mbona abo twari kumwe bararangaye, barebye hirya. Nkebutse hirya mbona Angel atunyuzeho, yiyambariye agakanzu ku bururu kagufiya, udukweto tw’umukara na headphones mu matwi yigendera.
Biracyazaaaa
ITANGAMMAHORO Nadine