Amaze kujyenda dutangira kwiremamo udutsiko,Numva hirya Jazz ari guseka cyane ati”Ngewe yarambonye kabisa.”Undi ati “ Man uzi yuko uriya mugabo,wagirango arwaye mu mutwe. Abandi bahita baseka! Ariko iyi university iransetsa buriya yamwemereye kuza hano ite?” Nanjye aho nari mpagaze, umuhungu muremure w’igikara witwa George ati”Men, uriya mugabo ni umunyabwenge.” Abandi bati”Hoya uriya mugabo ni igicucu, ni umusazi.” Patric araseka ati “Iyo ahetse biriya bitabo mu mugongo aranseta!Eeeeh man, uriya mugabo to!” Numva hirya yanjye uvuga ati “Ko muvuga gutyo se inyigisho ze ntizabatwaye, hari ujya usiba kumwumva.” Nti “Nye mbona yarize iby’imitekerereze.” Bose baraturika baraseka.” Nti “Ariko avuga amagambo meza!” Bati “Meza!” Olivia ati “ Ariko umenya mukundana! Ko numva uhamubereye mwa!” Ndamureba mvuga nkomeje nti “Olivia ntago nkundana na we, mfite umukunzi!” Olivia ati “Ntubirakariremo se, kumukunda se ni icyaha!” Nti “Ntago ndakaye ariko ntago nkundana nawe.” Olivia ati “None se uramwanga, ubu se njyewe singukunda.” Abandi bati “Ibyo nimubyihorere.” George ati “Mubyihorere mwana, ibya kiriya kigabo se ubundi!”
Nsanga Angel aho yari yegamye ku nkingi yerekeye ibumoso bwaho nyura njya mu cyumba cyanjye ari kuvugira kuri telefone aseka yishimye. Ambonye ati “Sawa.”Akura telepfone ku gutwi. Nti “Angel bite.” Ati “Ni byiza,” Nti “Ese Angel, ko wabuze? Usigaye uba hehe? Akubita agatwenge ati”Ariko Linda ni iki cyakugize umwana mubi koko!” Nti “gute?” Ati”Ibaze kuvuga gutyo kandi nyamara twari kumwe iminsi ibiri ishize!” Ndamwenyura mu kubita agashyi ku itama nti ”Nikiniraga sha! Abavandimwe bageze yo amahoro se?” Ati”Twaravuganye, bageze yo amahoro”.
Aramwenyura ati”Barambwiye ngo uri umwana mwiza! Nti”Nabo ni beza!Angel ndasahaka ko tuzajyana kumva umugabo w’umunyabwenge.” Ati”Umugabo w’umunyabwenge. Uwuhe?” Nti”wawundi usigye yigishiriza ahabera inama.” Arimyoza ati”Aheeee, sinjya nkunda guta igihe cyanjye kuri biriya!”
Nti”Hoya Angel, uriya mugabo avuga ibintu byiza!” Azamura amazuru ati”Avuga ibiki se!Ko mba mbona ameze nk’uri kubwiriza.” Nti “Nyamara, anca mu ijambo ati”Numvishe bavuga ngo yize ibijyanye n’imitekerereze muri USA. Ibye n’ink’ibya abapasiteri.” Nti “Angel kubera iki udakunda imana?” Ati”Linda imana ndayikunda, ndayikunda cyane pe! Ahubwo sinzi impamvu ngwewe itankunda.”
Nti”Angel ntukarenganye imana, nawe witwara nabi pe!” Arimyoza ati”Ahaaa sinzi icyo navuga!” Nti”Ariko se nawe reba, ntacyo wabuze, Aunt wawe arakurihira amashuri, hari nababuze amafaranga y’amashuri yisumbuye ariko wowe nkaho wabihaye agaciro, wijyira mu nzoga, mu bagabo, wiyibagije ko ugomba no kwiga.” Ati”Linda ntago nanjye ari njyewe.” Nti”Hoya, atari wowe ni inde?Atari wowe ni inde? Ubu se uba ubona uzagereza hehe?” Araceceka arangije ati”Ariko urabizi Linda, ndakwiyamye,mpa amahoro n’ubundi menyereye ko mwese mugenda mukamvaho nkaba njyenyine !” Mbura icyo musubiza, amarira azenga mu maso.
Nahise nkomeza njya mu cyumba cyanjye. Njyenda mvuga nti”Mana we ndasebye gusa! Ariko se ubundi nagiye menya ibyanjye.”
Biracyazaaaa
ITANGAMAHORO Nadine