Allia yifata mu mayunguyungu natwe tumuhanga amaso ati”Claudia subiramo ukuntu wirirwa umbunza mu kigo? Claudia aramuhema arimyoza. Allia ati “Uwaguhagarika imbere y’abantu wasobanura uburyo ndi indaya y’abarimu ba hano?” Claudia ati”Ndakwiyamye wa mukobwa sinzi ibyo uri kumbwira.” Allia n’umujinya mwinshi aba aramusunitse Claudia nawe aramusunika mbajya hagati nti “Nimureke kurwana, ntago ari wo muti w’ikibazo.” Claudia ati”Reka ngakubite ariko nkereke ko ntajya nkinishwa, Allia ati “Linda mbabarira umvire mu nzira nkukosorere umukobwa, ntugirengo ndi abo wahinduye indirimbo bakakwihorera, njyewe ntago njya nkinishwa.” Aba anciye inyuma aba afashe Claudia mu gatuza ati “Njyewe unkinisha mu buhe buryo?” Ndasakuza nti “Nimudutabare nyabuneka, abantu baricanye.” Abakobwa bo mu byumba twegeranye baba baje biruka, Amina abajya hagati ati”Muri gupfa iki?” Allia agashaka kongera kumwegera tukamufata Ati”Njyewe uyu mukobwa mwiyamye kwirirwa ankwiza ikigo ngo ndi indaya y’abarimu.” Claudia wari uri guhumekera hejuru ati” Gihamya iri hehe?” Allia ati”Yooooo gihamya nayibona rwose kuko buri shuri ntago naburamo umuhamya!” Claudia arikubita ati”Nkwiyamye kumbeshyera, abo bose n’inshuti zawe,turabazi di!” Nti”Ariko se ubundi Allia ikibazo wazakijyanye mu buyobozi bw’ikigo ukareka kuduteza amahane?” Claudia akanuye amaso ati”Yego ra!”Abari aho bose bahita baseka. Allia agira umujinya arasohoka n’abandi, bahita basohoka.
Claudia aba yirambitse ku buriri bwe atangira kurira nti”Claudia ubaye iki se kandi?” Ati” Linda imana izahana abantu, ubuse ntureba uburyo Allia ansebeje!” Nti”Hoya ariko nawe ntukarakazwe n’ubusa, ugira ngo se we ntiyisebeje!” Ati”Yisebeje kera aho ajya kubeshya Angel ko ari inshuti ye maze akajya aryamana na Seleman, uriya mukobwa buriya ntiyoroshye na papa Tiana yaramutwaye.” Nti”Karabaye!Ese wowe ibyo byose ubikura hehe?” Ati”Ariko Linda iyo utabona nturunguruka? Ubona uriya mukobwa yoroshye! Umugabo uwo ari wese yamutwara.” Nti”Noneho koko ibyo Allia yavugaga nibyo wagiye umubunza?” Aba aregutse ati”Uriya mukobwa arambeshyera n’ingeso ze zamutamaje ntago ari njyewe. Ubu se umubwiye ko yakuyemo inda izuba riva twese tubibona yabyemera.” Nti”Nyagasani, Claudia amagambo yawe azagukoraho, wagabanyije amagambo wa mukobwa we!” Ati”Linda uriya mukobwa uramushyigikira, ntago uzi uburyo yarari gutera induru ngo amanota yawe yo muri TP mwarimu Kiwanuka ayakwambure ntago ari wowe wayakoreye! Ese buriya iyo nkubwiye Angel ugirango simuzi niwe bari bafatanyije di! Gusa iyo ntahaba ngo mbatere ubwoba, uba wararebye ibikubaho!”Arimyoza, azunguza umutwe, araseka. Ngira ubwoba ! Ati”Ariko jyenda Angel warampemukiye!Aba atangiye kurira ati”Wanyambuye urukundo rwanjye rwa mbere.”
Biracyazaaaa
ITANGAMAHORO Nadine