Nsohotse mu ishuri nyura ku ishuri ryo mu wa mbere, mbona Angel ahagararanye na mwarimu Etienne. Mbona Abanyeshuri bigana bicaye mu ishuri.Mwarimu Etienne ati”Ntago byemewe gukopera muri kaminuza.” Angel ararira ati “Mbabarira rwose ntago nzongera.” Mwarimu Etienne ati “Ntago nkwemerera gukora iyi test, jyenda ndetse.” Angel ati”Wambabariye koko ko mbigusabye.” Mwarimu Etienne ati “Jyenda ndahita mbimenyesha ubuyobozi, ntago umunyeshuri nka we akwiriye kwiga kaminuza.” Angel yenda gupfukama ati “Sir, Sir mbabarira, mbabarira.” Ndamwitegereza mpita nigendera.”
Mbona Claudia aho yicaye ku ntebe nini iri ibumoso . Umugabo w’umunyabwenge ahagaze imbere yambaye ipantaro y’icyatsi n’ishati y’umweru y’amaboko maremare ifite ikora ry’icyatsi.Nza niruka nti “Mana we byancitse, uriya mugabo avuga amagambo y’ubwenge.” Patrick azamura urutoki, wa mugabo ati “Yego.” Patrick arahaguruka ati “Uri kutubeshya, hano kuri iyi si buri wese amenya ibye.” Umugabo w’umunyabwenge ati”Nshobora kuba ndi umusinzi. Inzoga zikabije zisenya umubiri, ubwonko, ibyo bishobora kunyangiriza ubuzima.” Nyuma yo gusenyuka k’ubuzima bwanjye, hazabaho ingaruka ndetse zigere no kubatarigeze banywa inzoga. Claudia aranyongorera ati”Ariko uyu mugabo azi Angel?” Nti “Simbizi.” Ati “Ko numva ari we kigisho se?” Ndamwihorera, kumutima nti “Wa mukobwa we wambabariye nkiyumvira.” Umugabo w’umunyabwenge ati “Niba nubatse ntago nzabasha kwita ku muryango wanjye, umuryango wanjye ushobora kubura ibyo kurya, kwambara, amashuri n’ibindi byinshi. Niba ndi umunyeshuri nzatsindwa bitume ababyeyi banjye bahangayika.
Njyewe, Amina na Claudia dukomeza tugana ku macumbi. Mbona mama Tiana ahagaze imbere yacu aho boherereza amafaranga. Amina arandeba, areba na Claudia mpita nseka nti “Wowe se kandi uri mu biki?” Ati “Mwese imisatsi yanyu yarakuze, ni iki mushyira mu misatsi?” Claudia ati “Mana we! N’uwanjye se kandi warakuze? Nabikurahe ?” Mama Tiana aba arahindukiye aratureba, yikora mu maso, yirebeshshwa indoor idasanzwe ati”Isabune ya Geisha ni nziza cyane, ikuraho ibiheri byose n’inkovu zigashira.”Turikanga twese turarebana turahagarara. Ati “Habaho na Geisha lotion yo noneho, ni isi!” Twese turaturika turaseka.
Njye na Claudia turinda tugera aho turara tugiseka. Claudia ati “Mama Tiana arasetsa,arasetsa ukumva ugiye gupfa neza.”Nanjye nti “Ni isi.”Turongera turaseka bundi bushya. Allia aba arinjiye yambaye umupira n’agakabutura gatoya n’umujinya mwinshi,mbona inzobe yahindutse igikara ati”Karebe, karebe uko kameze!”Turarebana, turaceceka .Allia ati”Erega ni wowe ndi kubwira, wowe w’urutwe rubi!”
Biracyazaaa
ITANGAMAHORO Nadine