Imiterere yacu niyo iduha amahitamo

Abarimu bamwe n’abanyeshuri bambara imyenda yo mu mazi maze bajya koga. Seleman ahaguruka aho yari yicaye ajya aho Angel yicaye amuhereza imyenda yo mu mazi  ati “ Tujye koga se?” Angel aramwenyura ati “ Ko ntazi koga!” Seleman ati “Ndagufasha.” Yakira ya myenda ajya aho abandi bari kwambarira.

Aragaruka bafatana ukuboko bajyana ku mazi. Bahageze bararebana maze tubona Seleman arunamye Angel amujya mu mugongo, bamanuka mu mazi baroga! Olivia ati”Woww Sinajyaga mbabwira ibya trip mukanseka? Ubu ntago mubonye ukuntu ari akantu k’ubwenge!” Nti “ Olivia njye nta kibazo kindi ngira kuri trip pe, uretse kuba baravugaga amafaranga nkumva mpise nsuhererwa!’’ Claudia ati “Njye gusa nanga uburaya, nicyo nyangira.” Olivia araseka ati “ Ariko wa mukobwa we uba muzima! Ibyo by’uburaya se ubizanyemo ute?” Nti “ Ariko Claudia wajyiye ureka,  iyi trip ko twisuriye ishyamba, tukibonera inyamanswa, tukirebera imigezi uburaya wabukuye hehe?” Olivia akubita agatwenge ati” Buriya ni ama couple yamuteye ishyari!”  Claudia n’umujinya mwinshi ati “Ndakwiyamye wa mukobwa we, urumva nkicyo kijambo uba umvugiyeho.” Olivia aramuhema ati “Hehe, yigira hirya ye.” Claudia ati “Njye narakijijwe, narabatijwe mu izina ry’umwami yesu, ibyo by’uburaya bwanyu sinabishyigikira.” Nti “Ariko se Claudia ibyo ni ibiki uri kuvuga  ko twaje kwiga, twaje mu ngeso mbi.” Mwarimu Kiwanuka wari waduherekeje aba arahageze, hamwe n’irindi tsinda ry’abanyeshuri ati “Muri mu biki, ko mwitaruye abandi?” Nti “Nta kibazo mwari!” Ati “Buri wese asubire mu itsinda rye!”

Turi mu ishuri njyewe Amina na Olivia nti “Umunsi wejo waranshimishije, kwigira kuri field ni ibyambere.” Olivia ati “Ejo abana bari batwitse, nicujije impamvu ntagira boyfriend.” Amina ati “Linda, Angel yarambabaje mbura icyo kuvuga!” Nti “Amina rero, ngwewe nafashe umwanzuro ko ntazongera kwivanga muri gahunda z’abantu.” Olivia ati “Ariko se ubundi ko numva mwese mwihaye Angel niwe wari uri kumwe n’umukunzi wenyine? Umwana w’abandi nawe aragowe!” Amina ati “Angel araduhangayikishije, Angel ni umwana mwiza cyane! Ariko ikibabaje ni ukuntu atsindwa buri munsi.” Olivia ati”Yakubwiye ko hari icyo bimubwiye se?” Amina ati “ Ntacyo yambwiye ariko ni ukuri kubona ahora atsindwa biramubabaza ndabizi.”  Olivia ati”Nonese ko yikundira relax kurusha ibindi byose uragirango bigende gute?”

Twicaye mu busitani turi gusoma ibitabo. Ndi gusoma igitabo cya Geography Jazz areba ku saha ati”Tujye kumva wa mutamutwe .” Abandi bahungu bari kumwe nawe baraseka, umwe muri bo ati “ Man uziko asigaye angabanyiriza stress.” Bose baraseka bati ”Nanjye nuko man.”Nanjye mpita ndekeraho gusoma ndabakurikira.

Umugabo w’umunyabwenge ati “Imiterere yacu niyo iduha amahitamo. Buri gice cy’umubiri wacu kigira imiterere.Imimerere ikagira uruhare rukomeye cyane ku myitwarire twigiraho twebwe ubwacu ndetse n’abo tubana. Abantu turemye mu buryo butandukanye.  Ati muri kwitegereza ibi biti Akurura kimwe mbona ni igiti kiza gitoshye gifite imizi myiza, kibyibushye ariko amababi yatangiye kwigonda. Ati “Iki cyabaga hafi y’umugezi utemba, kibona intunga gihingwa  nyinshi,amazi menshi.” kubera kumenyera guhora kimeze neza, urabona ko rwahise rwigonda. Ariko nanone kiracyakomeye kubera gifite intungagihingwa zihagije.

Biracyazaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *