Nyuma yuko umugabo w’umunyabwenge ajyenda dusigara ahongaho. Patric ati “ Uyu mugabo ahora antera amatsiko agahita ajyenda.” Jazz ati”Imiterere y’umuntu koko niyo imuha amahitamo ibyo uriya mujama yavuze ni ukuri.” Abandi bati ”Gute se man?” Nti “ Ariko nanjye ntago nabisobanukiwe.” Umusore muremure w’igikara umwe muri ba basore bazwi mu kigo avuga ashyenga ati “ Kuba uri umutipe muremure w’inzobe nibyo bituma utereta Claudine se?” Turaseka! Jazz nawe aseka ati ”Hoya man ibya coco byihorere.” Olivia ati “ Ariko njye sinzi impamvu mutabyumva. Urugero rworoshye kuba mfite aka kaboko katarwaye nibyo bituma nshobora gukora nihuta.” Amina ati “Kuba mu mutwe wawe ari hazima nicyo gituma uri umuhanga.” Bertrand ati”Abaswa ni nk’abasazi.” Twese tuba dusekeye icyarimwe. Claudia araseka cyane areba Seleman ati” Wowe ko nta kintu uri kuvuga!”
Tugeze aho turyama Claudia yicara ku buriri arinanura “Mana we uyu munsi sinigeze nduhuka iriya test ya Geography inteye ubwoba, ntushobora kubyumva! Nti ”Geography ni utuntu twange nta mwanya munini nyitaho.” Araseka ati”Uragirango unyibutse cya gihe nsuzugura environmental Ethics! Ndaseka ati ”Twese twaraye amajoro wowe wiryamiye, mu gitondo winjira mu ishuri ukeye maquillage reka sinakubwira, n’ikaramu mu ntoki isaha ibura umunota ngo igere! Turongera turaseka, turatembagara. Ati “Umva winyibutsa ikimwaro nagize ubwo nahagaraga kuri office ya HOD ndi kureba amanota yanjye! Numvaga ko ndi bupfuke nk’ibisanzwe nzamuka n’amaconfidents ngeze yo ntangira kumwenyura nti “ Ya rewawd ni iyanjye to! Ndahagara ndeba kuri class yacu, ndebye ku izina nsanga habuze gato ngo rimfate. Araseka ati “ Nahise numva ntazi uko mbaye habuze gato nari nidimbuye hasi nka Angel!”
Mu gitondo nkangutse mbona abandi bose baracyasinziriye. Numva ukomanze, Claudia ashigukira hejuru ati ”Mana we!” Buri wese ahita akanguka, ati” Uwo ni inde se kandi? Claudia ati”Nari ndi kurota bari kuduha ibizami. Nkabona neza neza ngiye gutsindwa! Ku muryango barongera barakomanga. Nti” Muri bande?” Ukomanga ati”Ni mama Tiana.” Ndabyuka n’ikanzu y’ijoro nari nambaye njya kumukingurira. Nkinguye nsanga yambaye ikanzu y’umweru iciye amaboko yifashe mu gatuza nk’uri gusenga, ati ”Mwanyemerera nkinjira nkagira icyo mbasaba. Njya ku ruhande nti ”Ngaho injira.” Akinjira buri wese aba akubise igitwenge ati”Mama Tiana!” Avuga buhoro ati”Mutuze,mutuze mbabwire.” Turaceceka Eeeee murabizi twabanye neza, mu bibi no mu byiza kandi, uwasanze bihiye ntago namwimye, mbafata nka barumuna banjye. None icyo nshaka kubabaza ese mfuye mwakishima, tuti hoya? Abandi bavugira rimwe bati “Ugiye gupfa se ?” Ati”Ntago munzi umunsi nturuka mu cyaro nari nikoreye agakono k’imyumbati n’ibishyimbo njyenda ndaraguza ariko uwiteka yankoreye ibikomeye.
Abari aho bose baraturika bararaseka. Nti”Mama Tiana none se ufite ikihe kibazo?” Ati “Ibi mbabwira papa Tiana yarabimbujije, ndabasabye bigume muri mwe sinzabyumve hanze. Claudia ati ”Mama Tiana, ndakwinginze sohoka ndumva nkeneye kwisinzirira nkaruhuka.” Ati”Linda barakumbwiye, uri umuhanga cyane imana ikimara kumpa umwuka w’ubuhanuzi nahise nkubona uhawe kujya kwiga hanze. Claudia ati ”Mana we uyu mwaku w’iki gitondo ndawukira! Uyu mugore agiye gutuma nsindwa pe! Anita aba akubise igitwenge. Mama Tiana yenda kurira yifata mu gatuza ati ”Ooooh Anita, ntago nakubabaza baby reka nsohoke njyende,n’abana erega baba bankeneye gusa nari nabuze amahoro ku bwanyu.” Arasohoka.
Mfata towel yanjye njya muri muri bathroom, nsohoka mu cyumba njyeze hanze, mbona Mama Tiana ahagaze ku wundi muryango twegeranye ari gukomanga. Ndahagarara ndamwitegerezaaaa!
Biracyazaa
ITANGAMAHORO Nadine