Tugisohoka muri test njyewe, Claudia na Amina tujyenda twerekeza aho ducumbitse. Claudia ati “Mana we, wumvishe gusenga kwanjye urabikoze ibyo nize byose nibyo yateguye, wagirango twateguranye.” Amina ati” Cyakoze nanjye ntago nzamuburamo icyakabiri.” Claudia ati ”Egoko, ariko wa mukobwa we wabaye iki, uburyo wararaga amajoro uzabona icyakabiri cyonyine!” Amina ababaye ati “ Wantije umutwe uzi ubwenge nk’ubwawe se mama, ahaaa!” Claudia ati “Egoko, ko ndeba ubirakariyemo se kandi byari blague.” Nti “Amina wirakara se kandi twari turi kuganira.” Claudia ati “Mbabarira basi niba nkubwiye nabi!
Twumva imirindi inyuma yacu turahindukira, tubona ni Mama Tiana. Azamuka yiruka yatutubikanye afite impapuro mu ntoki aba atugezeho arahagarara ariruhutsa. Nti “Mama Tiana ko wiruka cyane habaye iki?” Ati “Nimunsinyire, ntago nzabibagirwa pe! Ibiciro nubwo byakwiyongera gute ntago nzigera mbahenda!” Twese turarebana, Claudia ati “ Ariko se Mama Tiana uri mu biki?” Mwaka za mpapuro ndasoma nsanga handitseho arutonde rw’abacuruzi bakorera muri kaminuza ndetse n’amafoto yabo. Aba aranyegereye ati “Linda urasinya iruhanderw’izina ryanjye byerekane ko wemeye ko nkomeza gukorana nawe.” Ndasinya ndamuhereza ati “Akazi karabuze bavandi, muraje mugere hanze mwirebere.” Ahereza Amina. Asubiramo ati “Akazi karabuze bavandi, navuye mu ishuri abana twiganaga mu cyaro baranseka ariko ubu uwabakwereka barasa n’imbwebwe, hari uwo duherutse gukubitana yambaye rumbiya akajya anyirebeshwa we! Akareba uburyo nkeye niyambarire ka kajipo kanjye kagufi kakandi papa Tiana akunda.Twese duhita dukubita igitwenge Amina ati “Narangije kugusinyira.”
Mama Tiana ahereza urupapuro Claudia, Claudia avuga aseka ati “Mama Tiana njye ntago ngusinyira.” Mama tiana yenda kurira! Njyewe na Amina turaseka Mama Tiana ati “ Ye? Ariko Claudia ntago ibyo bintu wabikonkora. Uribuka utari wajya muri kaminuza, ubwo urabyibuka.” Claudia ati “Ndabyibuka.” Ati “Ariko muko ko numva bavuga ko utari na mwiza wibonyemo iki?” Noneho turaseka turatembagara imbavu zitangira kundya nti “Mwamababariye koko mukareka gukomeza kunsetsa.” Claudia ati “Ndamaze mada, ndamaze !” Mama Tiana arapfukama ati “Claudia wambabariye koko ko uri uwo iwacu mu cyaro, uzi ubukene bw’iwacu kandi papa Tiana yambwiye ko akazi nikananira azahita anyirukana. Nti “Mama Tiana ubwo ntubeshya!” Ararahira ati “Ni ukuri kw’imana yo mu mu ijuru, nshike iri josi ndite hasi!” Twese turaseka turatembagara . Ahita ahaguruka ashushanya umusaraba arasimbuka arawurenga ati “ Niba mbeshya mfe. Ararira ategera amaboko Claudia ati “Claudia wansinyiye wo kabyara we?”
Tugeze mu isoko tuzerera mu myenda no mu nkweto. Urukweto rwose mbonye nkabona ntirukwira. Amina ati “Yewe twitahire abantu bafite ibirenge bito baribagiranye.” Mbona aka 2H keza nti ”Eeeeeh reka nigere kano gakweto. Mbona Amina ararangaye nti “Amina, waretse kurangara ukandebera urabona amasaha atagiye?” Ati “Linda reba hariya.” Ndahindukira. Antungira urutoki ati “Uriya ni inde?” Nti “Yee ntibishoboka! Ibyo mbona ni byo cyangwa!
Biracyazaaa
ITANGAMAHORO Nadine