Kwa HOD aramara yo iki?

Nsohotse muri Library, madam Joan  yitwikiriye igitambaro cye cy’umweru mu mutwe ndetse n’ikanzu ndende bisa! Ahagaze ku muryango w’ishuri Arandembuza ati “Linda, bite byawe?” Nti “Ni byiza.”  Ati “Nk’umunyeshuri  uhagarariye abandi mu myitwarire myiza muri department yacu ya environment management  nagira ngo ngire icyo nkubaza.” Nti “Mbateze yombi!” Ati “Ni iyihe mpamvu utagira inama Angel kandi mbizi ko ari inshuti yawe?” Nti “Angel! Angel wuhe?” Ati “Angel umwe mwiganye agasibira mu wa mbere.” Nti “Yakoze iki se?” Ati “Linda mbabajwe nuko Angel yakongera gusibira, kuko afite amanota mabi cyane! Kandi nkurikije ibyo numva ndetse n’ibyo nibonera agira imyitwarire mibi imubuza no kwiga.” Nti “Angel rero usibye ko tutakiri inshuti nta nubwo ajya yemera inama umuntu amugiriye.” Ati “Ese kubera iki mutakiri inshuti?” Nti “Nabonye kubana nawe bigoranye!” Ati “Ariko koko uriya mukobwa ntago ari umwana mwiza, njye n’abarimu bagenzi banjye twabiganiriyeho.”

Nkomeza nerekeza ku icumbi, nibuka uburyo nari mpagararanye na Madam Joan. Ndavuga nti “ Ariko koko burya abantu bagira amagambo, ubu se madam Joan yambwiraga ibiki?”Mbona Mama Tiana ari kuza yirukanka aseka cyane! Ajyenda avuga ati “Yari yarabimbwiye, yari yarabimbwiye.” Abanyeshuri  duhuye bose hamwe n’abandi bakora mu kigo barahagarara bakamureba bamwe bati “Uyu se kandi we ari mu biki?” Nanjye ndahagarara nti “Mama Tiana ubaye iki?” Ageze imbere yanjye arahagarara araririmba , acinya akadiho ati “Yari yarabitubwiye!” Nti “Ibiki se?”  Akomeza kwibyinira noneho akajya aca n’umugara. Nanjye nkomeza kumwitegerezaaaa! Mbona ba banyeshuri bari guhindukira bakareba inyuma bagaseka, nanjye ndahindukira. Mbona Angel ari kumwe na papa Tiana bari kugenda baganira, bagaseka. Mama Tiana aba arababonye! Yahise akata abirukaho, twese dusigara duseka!” Ndeba ku isaha mbona saa munani zirageze  nti “Reka nigendere ma! Amasaha ndabona ajyiye.”

Nkomeza kugenda nerekeza aho ncumbitse, mpageze  Anita ankubise amaso ati “Ko ubangutse noneho!” Nti “Nizere ko amazi atagiye!” Akubita amaboko ati “Aaaah! Harya tugiye gufura!” Nti “Nta kindi kinzamuye uretse gufura, ahubwo reka dutangire .”

Ubwo twese dutangira kurundanya imyenda n’inkweto tugiye gufura.

Turi gufura , ndeba hirya  araseka. Ndahindukira nti “ Uraseka iki?” Ati “Heeee, ese ubu mbivuge we!” Ati “Ariko buriya sindi kubona icyo uri guseka!” Ati “Ese ubu tuyamuhe we? Cyangwa tuyagabane?” Nti “Amaki se?” Ahita yiririmbisha arakomeza arafura. Claudia aza yiruka n’ibitabo, Anita amubonye mbona atangiye guhemeka iminwa! Claudia ari guhumagira ati “Mwaba muzi ibyabaye?” Nti “Hoya!”Angel ari kwa head of department(HOD). Anita aramuhema, aba arandebye. Nti “ Kuki HOD yamutumiye se?” Ati “Nawe uba ureba ko  iriya shop ye yatumye aba umuswa cyane, Kurusha uko yari ameze. Kandi se nawe, ntiyiga yirwa mu mafarangaaaa. Ariko arayabara we! Niba aziko ariyo azamukura kuri kaminuza.>> Turaseka nti “Claudia tubwire neza, Linda ari kwa HOD amara yo iki?”

Biracyazaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *