Perezida Kagame yavuze uruhare rw’abagore mu kwiyubaka k’u Rwanda

Mu nama mpuzamhanga ya 7 ku ngamba z’ishoramari muri bihe biri imbere (Future Investment Initiative), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku ruhare rw’abagore mu kubohora u Rwanda. Mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Future Investment Initiative, Richard Attias, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu habaho uwakerensa agaciro k’umugore mu gihe afite uruhare…

Inkuru irambuye

Bwambere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu

Abantu bagera ku bihumbi 13 nibo bazatorwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, kugira ngo bazibe icyuho cy’imyanya y’inzego z’ibanze itarimo abayobozi. Ni nabwo bwa mbere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu kuko ubusanzwe abaturage bose bagize umudugudu babarwaga nk’abagize inama njyanama yawo. Ni amatora agamije gusimbuza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuye mu myanya kubera impamvu zitandukanye…

Inkuru irambuye

Ububiligi: Itsinda ryakoze iperereza ryahamije ko Séraphin Twahirwa yayoboye interahamwe mu mujyi wa Kigali

Nubwo Séraphin Twahirwa yakomeje kugaragaza ko atabaye mu mutwe w’Interahamwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere itsinda ry’abakoze iperereza kuri we hamwe Pierre Basabose ryabwiye urukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri (Bruxelles) ko Séraphin Twahirwa yabaye Perezida w’interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga. Ibi akaba ari bimwe mu byo Kerzmann Ludivine…

Inkuru irambuye

Musanze FC itsinze Rayon Sports

Ikipe ya Musanze FC ku kibuga cyayo yahatsindiye Rayon Sports igitego 1-0, bituma Musanze FC isubirana umwanya wa mbere yari yambuwe na APR FC. Iminota 10 ya mbere y’umukino yaranzwe no gutangira neza umukino kwa Musanze FC kuko yari imaze kugera imbere y’izamu rya Rayon Sports kenshi ibona n’imipira y’imiterekano (koruneri). Nko ku munota wa…

Inkuru irambuye

Kurwanya igwingira ry’abana bigeze he?

Mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanye imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira ikagera kuri 19% mu mwaka utaha, ababyeyi baragaragaza ko gahunda zashyizweho hagamijwe guhangana n’iki kibazo zagize akamaro gakomeye ku mikurire y’abana babo. Ku kigo nderabuzima cya Mareba mu Karere ka Bugesera, umubyeyi Bazubagira Dativa ari kumwe n’umukobwa we Mukashema Martha. Bazubagira…

Inkuru irambuye

Claudia yibagirwa amafaranga!

Mu gitondo ku wa wa gatatu tugeze mu ishuri, impaka ziba nyinshi. Patric ati”Njyewe uriya mugabo ibyo yigisha ndabyumva.” Class coordinator ati “Nyamara ibyo aba avuga birumvikana.”  Patric ati “Njye na Jazz twabanje guseka ariko nyuma naje kubona yuko harimo ubwenge bwinshi. Koko igiti kigororwa kikiri gito.” Olivia ati ”Eeeeh man uriya mujama ararenze, aho…

Inkuru irambuye

Amagaju FC yatsinze Gasogi United, Kiyovu Sports itsinda Marine FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, hakinwe imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etincelles FC zibona intsinzi. Kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri. Saa cyenda Gasogi United yari yakiriye Amagaju FC. Ikipe y’Amagaju FC yifuzaga gutsinda ikaguma mu myanya y’imbere yabigezeho ibifashijwemo na Rukundo Abdul Rahman wayitsindiye…

Inkuru irambuye