Abanyarwanda barakangurirwa gusaba serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe

Inzego z’ubuzima zirashishikariza abaturarwanda kwihutira kugana ibigo nderabuzima n’ahandi hatangirwa ubuvuzi igihe cyose bumva bakeneye gufashwa mu bijyanye na serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.

Ni mu gihe impuguke mu gutanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko kuri ubu serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ziboneka mu gihugu hose ku bigonderabuzima ndetse no ku bitaro by’uturere.

Uretse ku bitaro no ku bigonderabuzima kandi, hari n’ibindi bigo byiyemeje gutanga izi serivisi kandi zibifitiye uburenganzira. Kimwe muri ibi bigo ni “Aheza Career Development Center”.

Mukakimenyi, ni umubyeyi ufite abana batanu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubwo Itsinda ry’abanyamakuru barwanya Sida n’izindi ndwara “Abasirwa” ryamusangaga kuri iki kigo yaje gusaba iyi serivisi, yavuze impamvu nyamukuru yatumye ahaza.

Mu ijwi rituje Mukakimenyi yagize ati”nabuze mukuru wanjye wari ufite abana 4 na musaza wanjye wari ingaragu, ndokoka njyewe na mama gusa. Nahoranaga agahinda gakabije ko kumva ndi njyenyine na mama gusa”.

Muri iki kigo yahahuriye n’abandi na bo baje gusaba serivisi y’ubuzima bwo mu mutwe. Kuri we yumva hari icyahindutse.

Ati”uko biri byaragabanutse kuko  njyewe ntaraza aha numvagaaa…mbese sinzi uburyo nshobora kubisobanura”

Munyankore Yohani Batisita wo mu karere ka Bugesera na we avuga ko iki kigo cyabakuye mu bwigunge. Ati”abacu bose bari baradushizeho dusigaye turi aho twigunze, batuvana mu bwigunge baratuganiriza. Nta kintu twahabuze ari mu biganiro ari mu muco,byose ntayo twabuze”.

Munyankore avuga ko ubuzima bwe busanzwe ndetse n’ubwo mu mutwe bwahindutse bitewe no guhabwa serivisi z’ubuzima bwo mumutwe no kwitabwaho.

Agira inama n’abandi kwitabira gusaba serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe kuko ngo iyo uhageze uhasanga abandi bakubera abavandimwe mu gafatanya urugendo rwo gukira.

Ikigo cyakira ingeri zose

Ibibazo abagana iki kigo baba bafite byiganjemo agahinda gakabije ahanini gashingiye ku ngaruka za Jenoside nkuko Kayitesi Redempta Umuhuzabikorwa w’iki kigo abisobanura.

Yagize ati”turacyabona abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, hari abayirokotse birumvikana ariko hari n’abayikoze (Jenoside) cyangwa se abakomoka muri iyo miryango yombi, bose ingaruka zibageraho zo guhungabana, no kutumva uko amateka yagenze bikaba byageza ku gahinda gakabije,”

Akomeza avuga ko abantu baturutse mu bice bitandukanye baza gusaba serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe usanga babyumva ndetse bakabarangira n’abandi bafite ibibazo bakabaha gahunda yo kuhaza.

Kayitesi avuga ko iki kigo cyakira abagore benshi kurusha uw’abagabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ibiyobyabwenge muri RBC Dynamo Ndacyayisenga,  na we ashimangira ko ab’igitsina-gabo batitabira izi serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ariko ko bari gushaka uko na bo bakangurirwa kuzitabira.

Agira ati “umubare munini w’abivuza ni abagore, abagabo n’abasore ntabwo ubona bitabira cyane. Ingamba dufite ni ugukomeza ubukangurambaga, kugira ngo twigishe tubabwire ko umugabo kurwara mu mutwe bishoboka,umuntu akamenya ko umugabo mwiza si uwicwa n’agahinda gakabije cg ihungabana, ahubwo ari ugira ibimenyetso akagana abamufasha”.

Ubushakashatsi bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwakozwe na  Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko abanyarwanda 20.5% bafite ibibazo byo mu mutwe.

Bwaranagaragaje kandi ko izi serivisi z’ubuzima zitabirwa neza, gusa ariko Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko imibare kigenda kibona muri iyi minsi igaragaza ko abantu  bitabira izo gahunda iyo hakozwe ubukangurambaga.

Nadine Umuhoza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *