Yongeye aragwa

Nkisohoka mu kigo mbona embulance impiseho iturutse mu muryango wo hirya w’ikigo. Nti “Uriya se kandi ni inde? Umukobwa ukora amasuku mu kigo wari uri aho hafi ati “ Ni Angel, Uriya mukobwa arambabaza.” Nti “Yabaye iki se kandi?” Ati “ Byongeye kumufatira mu kigo. Umva sinzi niba ari burokokoke, kuko arakomeretse cyane.” Nti “Ibiki?” Ati “Bya bintu  bijya bimufata bikamutura hasi.” Nti “Yoooo, yongeye kwitura hasi.”

Seleman aba aje atarwambaye nti “Seleman ko wiruka bimeze bite?”  Ati “Linda mfite ubwoba, birashoboka ko nshobora kubura umukunzi wanjye.” Nti “Seleman komera nta cyintu ari bube.” Ati “Ariko uzi amaraso yavuye? Akubise  umusaya hasi.” Wa mukobwa ati “Nyamara iriya ndwara mfite sogokuru uyivura.” Nti “Arayivura igakira neza.” Seleman mu gahinda kenshi ati “ Ubonye iyo ubivuga mbere. Ubu se byamara iki?” Nti “Seleman ihangane, nta kintu ari bube.”

 

Tugeze kw’irembo ryo kwa muganga  Seleman n’ubwira bwinshi ahita yinjira. Umugabo wambye ipantaro n’ishati by’umukara, ku rutugu hariho umweru yambaye n’ingofero y’umukara aba amukuruye ishati ati “We urajya hehe?”  Seleman ati “We na we.” Umugabo ati “Hita usohoka hano.” Ati “Nsohoka se nsohoka kubera iki?” Nti”Seleman itonde.” Wa mugabo ati “Hano ntago ari muri kiriziya.” Seleman ati “Itegeko nishe se ni irihe?” Wa mugabo ati “Zana ibyangombwa byawe.” Nti “Tubabarire twinjire turebe umurwayi wacu.” Ati “Kureba umurwayi wanyu se bivuga gusuzugura?” Seleman ati “Ariko tugusuzuguye hehe?” Ndamureba  mwicira ijisho nti “Mutubabarire rwose ntago twari tubizi. Wa mugabo ati “Ngaho nimwinjire, ariko ubutaha mujye mugira ikinyabupfura.”

 

Seleman mu gahinda kenshi aramureba, amukoraho ati “Angel, Angel bite,umeze ute?” Angel atabasha kuvuga ari kuri serum, mu musaya afite igikomere kinini.” Muganga aba araje ati “Muhumure araza kumera neza.” Nti “Yego.”

Turi gutaha Seleman ati “Linda, imana imbabarire Angel ntapfe kuko kuzongera kubona umuntu nkunda nka we byangora.” Nti “Imana itubabarire pe!”

Nkinjira mu cyumba Claudia na Anita bati “Duhe  amakuru rero, Anita ati “Angel ameze ate? Ntumbwire ko yapfuye we, amafaranga yanjye nazayishyuza nte? Ngira isoni kubi ku gituro ntago nabasha kwishyuza.” Amina aba arinjiye ati “Linda numvishe ijwi ryawe, ndaye ntagiye kwa muganga kubera kubura akanya. Mbabarira umbwire ameze ate? Nti “Ntago byoroshye ariko muganga yaduhaye ikizere ko azakira.” Claudia ati “Uuuuuh, iyaba yapfaga akaruhuka kuko ukuntu yitura hasi akamera, byarutwa nuko apfa.” Numva ndumiwe, Amina yifata ku munwa araceceka. Anita ati “Ariko Claudia uri umugome, ubwo uri kwifuza ko Angel yapfa koko, Ubuse yakugize ate?” Claudia ati “Hoya ntago ari ubugome, Linda ubwo urumva ari ubugome? Erega aho kugirango umuntu ababare ubuzira herezo yapfa. Nyogokuru wanjye yari afite imyaka ijana nawe namusabiraga gupfa.” Anita ati “Ariko ubwo uwo ni Seleman gusa ra?” Amina ati “ Mwa bakobwa mwe muri babi, undi mwana yabagize ate?” Anita ati “Mujye mundebera namwe.” Claudia ati “Ndabiyamye mwimviraho inda imwe di.” Anita araseka ati “ Cyakoze narumiwe.” Claudia ati “Mujye mwumva neza, mureke kwirirwa muvugavuga ubusa, Seleman se ibiki?”

 

Biracyazaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *