Uyu tuzamwite Giti?

Nyura ku bahungu benshi bateranye Jazz ati “Man Seleman ihangane, pfusha kabisa kuko uriya n’umwaku wahuye nawo.” Umu baby mwiza nkuriya akaba arwara igicuri. Seleman yitsa umutima araceceka. Patric ati “Man ntago yamureka kuko biriya hari igihe bamuvura bigakira.” Bose baraseka Umuhungu w’igikara mutomuto usa nkaho ari mushya mu kigo ati “Iriya ndwara ntago ijya ikira, ahubwo se buriya ugirango ibisebe azabikira. Uragowe ahubwo wowe ukundana nawe.” Jazz ati “ Ni uguhora woza ibisebe nta kandi kazi.” Seleman ati”Nta kundi nzabikora.”

Ngeze hepfo nkubitana na mama Tiana ati “Linda  noneho naranguye bundi bushya nta cyibura mu iduka ryanjye.” Ndaseka nti “Ubundi se hari icyaburaga.” Ati “Uretse ababiloni se bashakaga kumbuza amahirwe y’abakiriya, ugira ngo kwa mama Tiana nako papa Tiana hari ikibura. Ndaseka noneho ndatembagara nti “Abababiloni se kandi wabikuye hehe?” Ati “ Iyo utari umu Israel ubu uri umubabiloni, konti yanjye yari imaze kuneka ariko ubu iraje yongere yuzure, ariko amenshi nkoresha ni inguzanyo. Ese we, uriya mukobwa urwaye amashitani yazaje nkamusengera ko imbaraga z’imana zamukiza?” Nti “Uwuhe?” Uriya wirirwa witura hasi, ariko noneho sinzi niba azarokoka pe. Kuko yaguye ahantu habi.” Nti “Ariko ni inde wababwiye  ko arwaye amashitani?” Ati “Niyo, iwacu kwa sogokuru tukiragura se ntibajyaga bahazana abarwaye nka we. Nkamenya gucunga aho sogokuru abika ariko,  nkamwiba igiceri, ubu njyewe uko undeba uku nakize cyera.”

Ngeze ku ishuri mbona Patric andi inyuma ati “Uziko nari nkererewe mwana.” Tuba turinjiranye. Amina ati “Linda, patric  ni mwebwe mwari wabuze.” Ndatangara nti “Gute se?” Claudia ati “Abarozi ntibabaho?” Patric ati “Birashobokaaa, babaho.” Nti “Yego, babaho.” Abandi banyeshuri bati “Eeeeeh, Amina uratsinzwe.” Olivia ati “Ubwo rero Angel muhamije ko bamuroze.” Nti “ Njyewe ntago ari ko mvuze, iby’uko bamuroze simbizi.” Patric ati “Ariko se ubwo gihamya y’ibyo muvuga murayifite.” Olivia ati “ Patric nanjye ndagushyigikiye.” Claudia ati “Ushyigikiye Angel se cyangwa Patric?” Mwarimu aba arinjiye afite ibitabo mu ntoki  ati”Mwiriwe.”

Mpageze nsanga abenshi ndetse nabo ntari nsanzwe mbona baricaye. Ku mutima nti”Ntago ari njyewe njyenyine wanyuzwe n’amagambo y’uyu mugabo. Nkimara kwicara numva inyuma yanjye bati “Ngaho.” Baraseka ntagira kwireba ko hari ikindiho bari guseka. Ndahindukira  ndeba inyuma mbona ni cya gikundi cy’abahungu bazwi mu kigo. Jazz ati “ Uyu se kandi noneho tuzamwite Giti?” Nibuka ko umupira w’umweru nambaye ushushanyijeho igiti inyuma. Ku mutima nti “Noneho aba bahungu ntago ndi bubakire.” Bakomeza baseka, umwe muri bo ati “Mwimureba man atagira isoni.” Bavugira rimwe bati “Agira isoni se?” Numva ikimwaro kiranyishe, nshaka guhaguruka, ndongera ndicara, ndeba hirya yanjye gato mpuza amaso n’uwo bari kuvuga.

 

Biracyazaaaa

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *