Mu gitondo ku wa wa gatatu tugeze mu ishuri, impaka ziba nyinshi. Patric ati”Njyewe uriya mugabo ibyo yigisha ndabyumva.”
Class coordinator ati “Nyamara ibyo aba avuga birumvikana.” Patric ati “Njye na Jazz twabanje guseka ariko nyuma naje kubona yuko harimo ubwenge bwinshi. Koko igiti kigororwa kikiri gito.”
Olivia ati ”Eeeeh man uriya mujama ararenze, aho yanyishe, ni igihe yavugaga ko iyo ukigorora utagomba kucyivunagura, kuko ubugorame bupfa ariko kikangirika.”
Amina ati “Ariko se buriya yashatse kuvuga iki?” Olivia ati “Ntiwibuka ko yigeze gukomoza ku burere se.”
Nti “Ariko ubushize yatuzaniye n’uduti dutoya.” Olivia ati “Uburere bw’umwana rero bushora kugororwa nabi, agasigara yarangiritse.”
Ndi mu biro bya HOD wa course yacu. Mwicaye imbere nti “Madam icyemezo numvishe mwafashe ntago ari kiza.” Mu mvugo ye yoroheje, umugore w’akayobe gacyeya n’umusatsi wa naturelle, yambaye ishati y’umweru ndetse n’ipantaro y’umukara.
Ati “Ariko se urabona tuzakomeza kurwaza abanyeshuri b’abaswa kugeza ryari?”
Nti “Ariko wenda mu kizami gisoza birashoboka ko bazatsinda.”
Ati “Ariko Nanjye navuze ko bazirukanwa nibaramuka batsinzwe, ntago navuze kubirukana aka kanya. Ntago nkeneye abanyeshuri b’abaswa batanumva inama tubagira, ahubwo bakarushaho kwerekana imyitwarire mibi.”
Buri wese avuye mu ishuri. Nti “Imana ishimwe Angel yatashye.” Anita ati “Mana we, ukuntu yabaye, buriya azakira?”
Nti “Yoooo, reka njye kumureba musuhuze.”
Claudia ati “Ariko urahinda muko, Uramushakaho iki, yakubwiye ko agukeneye?”
Anita ati “Ariko Claudia uri umuntu mubi, ntushobora kugirira impuhwe n’umurwayi koko?”
Ati “Anita rero wowe ikibazo cyawe uhinda mu byo utazi.”
Ndi kugana mu cyumba cya Angel ngera ku muryango ngira ubwoba bwo kwinjira, ndibaza nti “Wa mugani ibyo Claudia yavuze sibyo? Angel ambwiye nabi navuga ko nshaka iki?”
Ndakomanga bati “Injira.”
Angel aryamye, ku musaya we hapfutse, ambonye ahita arira ariko ntiyigera abumbura umunwa. Numva agahinda karanyishe nti “Angel ihangane.”
Nti “ None se baguhaye imiti? Ntiyagira icyo asubiza. Nti “Wabashije kumenyesha abavandimwe bawe se?”
Ntiyagira icyo asubiza. Ntangira kuvuga nti “Mana we, koko ndahinda.”
Nkinguye urugi rw’icyumba Claudia ati “Imana ishimwe uraje.” Nti “Ndaje ibiki? Nakoze iki?”
Anita ati “Winyita umujura, Linda ko ibitanda byacu byegeranye wigeze ubona nkwiba?” Nti “Hoya.”
Claudia ati “Wajyaga guhindana imyenda ngo uramfurira se nabigutumye?”
Nanjye nti “Ntimwari musanzwe mufurirana se kandi?”
Anita ati “Niko byari bisanzwe.”
Claudia ati “Mu ijipo yanjye y’umutuku hari harimo amafaranga ibihumbi makumyabiri kandi ni wowe wayifuze, amafaranga yanjye ari hehe?”
Nti”Anita, cya gihe twafuraga ubu nti hashize icyumweru?”
Anita ati “Cya gihe ra?”
Claudia ati “Anita mpa amafaranga yanjye niko nkubwiye.”
Anita ati “Ariko se Claudia ko ari wowe wampaye imyenda yo kugufurira, amafaranga wayampayemo ute?”
Claudia ati “yarari mu ijipo nibagirwa ko ari ho nayashyize.”
Anita akubita igitwenge ati “Claudia yibagirwa amafaranga!”
Biracyazaa
ITANGAMAHORO Nadine
Enjoyable story.