Nubwo Séraphin Twahirwa yakomeje kugaragaza ko atabaye mu mutwe w’Interahamwe, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere itsinda ry’abakoze iperereza kuri we hamwe Pierre Basabose ryabwiye urukiko rwa rubanda rw’ i Buruseri (Bruxelles) ko Séraphin Twahirwa yabaye Perezida w’interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga.
Ibi akaba ari bimwe mu byo Kerzmann Ludivine ukuriye iryo tsinda yabwiye uru rukiko ruri kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Yavuze kandi ko iryo tsinda ryari rigizwe n’abantu batanu boherejwe n’Ububiligi mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka amakuru ku byaha bahakoreye.
Iri itsinda ryitwa “Commission Rogatoire Internationale” ryageze bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2016 rije gukora iperereza ku byaha Séraphin Twahirwa akekwaho, mu gihe kuri Pierre Basabose ryageze bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2019.
Abagize iri tsinda bavuga ko amwe mu makuru y’ingenzi yatumye Séraphin Twahirwa atabwa muri yombi harimo ko yari interahamwe ikomeye mu mujyi wa Kigali; imbunda 130 yahaye interahamwe z’aho yari atuye i Karambo muri Gikondo, uruhare yagize mu gukora intonde z’abagombaga kwicwa, ibyaha by’ubwicanyi ndetse no gufata ku ngufu abagore.
Twahirwa ubwo yabazwaga n’abakoraga iperereza ku byaha akurikiranyweho yabajijwe ku bijyanye n’interahamwe, avuga ko nta bayobozi bazo yari yarahuye na bo, ko yumvaga amazina yazo gusa. Interahamwe yabonye n’amaso ye ngo ni Karambizi wari umuyobozi w’interahamwe muri segiteri Gikondo.
Aba bakoze iperereza ry’ibanze kandi bavuze ko Ephrem Nkezabera, wari interahamwe yemeye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi akaza gukatirwa n’inkiko zo mu Bubiligi igifungo cy’imyaka 30, mu buhamya bwe yavuze ko yibuka Seraphin Twahirwa nk’interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bw’abatutsi benshi. Uwo Ephrem Nkezabera yanavuze ko Twahirwa yari afite izina rikomeye mu gihe cya Jenoside aho ngo yazengurukaga uko ashatse mu mujyi wa Kigali.
Bimwe mu bikubiye muri dosiye ya Séraphin Twahirwa mbere y’umwaka wa 1994, harimo gutoza interahamwe ndetse no kuziha intwaro, aho ibikorwa byo kuziha imyitozo ya gisirikari byaberaga i Gabiro, i Remera na Kimuhurura. Twahirwa akaba ngo Ari umwe mu Bari bashinzwe gutoranya interahamwe zijyayo.
Urugo rwe rwahindutse indiri y’interahamwe
Iri tsinda ryakoze iperereza rivuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ubwicanyi bukomeye Twahirwa yagizemo uruhare bwabereye I Gikondo, ETO -Kicukiro, OCIR -Café ndetse no ku irimbi rya Gatenga. Bavuga kandi ko muri Jenoside, urugo rwa Twahirwa ngo rwari rwarahindutse indiri y’abasirikare n’interahamwe aho basangiraga inzoga, itabi ndetse n’ibiyobyabwenge. Muri icyo gihe akaba aribwo Twahirwa yahise aba Perezida w’interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali.
Urugo rwa Séraphin Twahirwa ngo hari harimo intwaro zinyuranye zirimo gerenade ndetse n’imbunda. Uyu mugabo kandi ngo yohereje interahamwe kwica abatutsi bari muri ETO Kicukiro tariki ya 11 Mata 1994 aho ngo bahabakuye bakajya kubicira I Nyanza ya Kicukiro.
Uregwa avuga ko atabaye mu nterahamwe
Tariki 13 Ukwakira 2023 ubwo wari umunsi wa Kane w’iburanisha ry’urubanza rwe, Séraphin Twahirwa yatanze ibisobanuro ku byaha aregwa. Perezida w’urukiko yamubajije niba yarigeze ajya mu mutwe w’interahamwe. Twahirwa mu magambo ye asubiza, yagize ati “sinigeze mba mu nterahamwe kuko ubumuga mfite bw’akaguru butanyemereraga kujya ahantu hari abantu benshi”.
Yabwiye urukiko ko ubwo bumuga bw’akaguru yabutewe n’impanuka ikomeye yakoze ubwo yari mu kazi atwaye imodoka, aza gucibwa akaguru ariyo mpamvu kuri ubu afite inyunganirangingo (prothese). Uyu mugabo kandi yavuze ko nubwo yari ari mu ishyaka rya MRND atigeze ajya mu nterahamwe cyangwa se ngo ahabwe imyitozo cyangwa intwaro. Yanabajijwe niba azi Pierre Basabose bari mu rubanza rumwe,Twahirwa avuga ko nubwo bari baturanye i Gikondo atigeze amubona imbonankubone na rimwe, ko yumvaga avugwa nk’umucuruzi, amubona bwa mbere amaso ku maso ngo yamuboneye mu gihugu cy’u Bubiligi.
Perezida w’urukiko yanamubajije ku bijyanye n’ubwicanyi abatangabuhamya bavuze ko yagiye akora ahantu hatandukanye, Twahirwa avuga ko byose abihakana, ko nta muntu n’umwe yigeze yica. Ni mu gihe abakoze iperereza ry’ibanze babwiye urukiko kuri uyu wa mbere ko nyuma y’urupfu rwa Perezida wa CDR Martin Bucyana mbere gato ya Jenoside (tariki 22 Gashyantare 1994) Basabose na Twahirwa ngo bafatanyije kugaba ibitero by’interahamwe ahantu hatandukanye muri Gikondo.
Tariki 9 Ukwakira 2023 nibwo ubutabera bw’igihugu cy’u Bubiligi bwatangiye kuburanisha Séraphin Twahirwa w’imyaka 65 na Pierre Basabose w’imyaka 76 kubera ko hagati y’ibihugu byombi nta masezerano ahari yo guhererekanya abakekwaho ibyaha. Ibyaha bombi baregwa bakoreye mu Rwanda birimo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu gutegura urutonde rw’abatutsi ndetse no kuba baragiye bagaragara kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside. Kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
Ibi byaha bikaba biri kuburanishwa n’Ububiligi bitewe n’ububasha inkiko zaho zifite bwo kuburanisha ibyaha byakorewe ku butaka bw’ikindi gihugu (compétence universelle).
Nadine Umuhoza