Kanseri y’ibere iri muri zihitana benshi mu Rwanda kuko nibura abagera kuri 600 bicwa na yo mu gihugu buri mwaka, mu gihe mu bayandura harimo n’abasore bafite imyaka iri hagati ya 20 na 25.
Kanseri y’Ibere iri mu ziza ku isonga mu guhitana abagore ku Isi. Mu 2020, abayigaragayeho ni miliyoni 2.3, muri bo 685.000 yarabahitanye. Mu Rwanda, mu 2020 abapimwe bakayisanganwa bagera kuri 650 (13% by’abarwaye indwara za kanseri bose).
Tariki ya 19 Ukwakira 2023, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri y’Ibere.
Nimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite Kanseri y’ibere , Icya mbere ni uko ibere rihindura ibara, uruhu rukamera nk’ikarito yanyagiwe. Imoko ishobora gutebera aho kuba ishinze neza cyangwa ibiyivamo bishobora kuba bisa n’ururenda cyangwa amaraso. Ushobora kumva akabyimba gato mu ibere cyangwa mu kwaha hakazamo utubyimba.
Mu gihe umuntu yibonaho ibyo bimenyetso akwiye kwihutira kujya kwa muganga.
Buri wese nibura akwiye kwisuzuma bitarenze ukwezi, buri mutegarugori akwiye kujya mu ndorerwamo ye, akireba akisuzuma. Iyo umuntu yisuzumishije kare bigabanya ibyago byo kurwara.
Kanseri y’ibere iri ku mwanya wa mbere mu zibasira benshi mu gihugu, ikurikirwa na kanseri y’inkondo y’umura, iya prostate ku bagabo, iy’igifu ndetse n’iy’umwijima.
Izi ndwara zigenda ziyongera by’umwihariko mu ziri mu cyiciro cy’indwara zitandura. Iyo ukoze siporo, byongerera umubiri wacu ubudahangarwa ku buryo ubasha guhangana na kanseri. Gukora imyitozo nibura iminota 30 inshuro eshanu mu cyumweru, birinda indwara nyinshi.
Iyo wivuje kare biragufasha kuko kaba kakiri akabyimba gato, kanseri itaragera mu mubiri wose. Ni ugusuzuma byaba ngombwa muganga akabaga, akagakuramo, ibindi niba ari imiti cyangwa gushiririza, ugahita usubira mu buzima busanzwe. Iyo utinze, uza igihe cyararenze, yaramaze kugera mu zindi ngingo, cyane cyane ibihaha n’ahandi, ugasanga biragoye kuyikira yarakwiriye umubiri wose.’’
– Abagabo na bo birabareba
Kanseri y’ibere ntifata abagore n’abakobwa gusa kuko n’ab’igitsina gabo bayandura. Mu barwayi bagaragara kwa muganga harimo n’abagabo kandi na bo bakwiye kwiyitaho.
Kanseri y’Ibere nta kiyitera kizwi ariko akenshi bishobora kujyana n’imiterere ya muntu nko kuba ari umugore cyangwa umugabo, imyaka umuntu afite kuko yibasira cyane abakuze, uruhererekane rw’imiryango n’ibindi.
Ingabire Grace