Perezida Macro yagaruriye ikizere abarokotse Jenoside mu Rwanda

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batuye mu tugari twa Rango, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, baravuga ko kuba  Dr. Sosytene Munyemana byatumye bizera ubutabera bw’u Bufaransa buri ku muburanisha ku byaha  aregwa  byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica abatutsi mu mujyi wa Butare. Ibi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi…

Inkuru irambuye

U Bubiligi: Abatangabuhamya barashinja Twahirwa gutoteza abatutsi mbere ya 1994

Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles, ruregwamo Twahirwa Seraphin uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarimo gutanga ubuhamya baravuga ko ibikorwa byo gutoteza abatutsi byangiye mbere y’1994. Abatangabuhamya bagarutse ku bikorwa bya Twahirwa byatotezaga abatutsi. Umwe mu batangabuhamya ubu ufite imyaka 56  avuga ko muri Jenoside yari atuye…

Inkuru irambuye

U Bufaransa bwatangiye kuburanisha Dr Munyemana ushinjwa ibyaha yakoreye i Tumba muri Jenoside

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dr Munyemana w’imyaka 68, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahungiye mu Bufaransa kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Avugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba…

Inkuru irambuye

Gikondo: Abarokotse Jenoside bashimira Pax press ibafasha gukurikira urubanza rw’abashinjwa kwica ababo

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi bafatanya mu ikurikiranwa ry’imanza zibera mu Bufaranza no mu Bubiligi. abacitse ku icumu mu murenge wa Gikondo bishimiye ayo makuru. Muri iyi minsi hari kuba urubanza mu Bubiligi ruregwamo abanyarwanda babiri ari bo Twahirwa Seraphin  na Basabose Pierre bakurikiranyweho ibyaha baba barakoze…

Inkuru irambuye

U Bubirigi: Ibizamini byagaragaje ko Basabose afite ikibazo mu bwonko gituma adashobora gutanga ibitekerezo

Byatangarijwe mu rukiko rwa rubanda ruri kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Itsinda ry’abaganga bakurikiranye ikibazo cy’uburwayi bwa Basabose  Pierre ryagaragaje ko ubwonko bwe bufite ikibazo gikomeye gituma atabasha tutanga ibitekerezo biri ku murongo ndetse cyangwa kumva neza. Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira…

Inkuru irambuye

Dukwiye guhora turajwe inshinga n’ibifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abantu badakwiye guheranwa n’ibihe by’agahinda n’ibibatandukanya by’amateka y’ahahise, ahubwo hakibandwa ku bifitiye abaturage akamaro mu gihe kizaza. Umukuru w’Igihugu, ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022, igamije gushimangira umubano ushingiye ku bukungu na…

Inkuru irambuye

U Rwanda na Venezuela byiyemeje gukuraho viza ku badipolomate n’abakozi ba Leta

U Rwanda na Venezuela byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye no gukuraho Viza z’abadiplomate ndetse n’iz’abakozi ba Leta. Gushyira umukono kuri aya masezerano ni bimwe mu byaranze uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Venezuela Yvan Eduardo Gil Pinto uri mu Rwanda, akaba yanagiranye ibiganiro na Ministiri w’intebe Dr Edouard Ngirente byibanze ku gukomeza guteza imbere…

Inkuru irambuye

“Ababyeyi bashyiriweho icyumba cyo konkerezamo aho bakorera bakora banezerewe”-Dr.Uwamaliya Valentine

Byatangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa, ku nsanganyamatsiko igira iti”Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”. Diane ni mubyeyi w’abana 3. Konsa umwana we muto w’umwaka n’amezi 4 ajya no ku kazi, byamusabaga guhuza isaha ye n’ikiruhuko cya saa sita n’isaha yo konsa…

Inkuru irambuye