Byatangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe konsa, ku nsanganyamatsiko igira iti”Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”.
Diane ni mubyeyi w’abana 3. Konsa umwana we muto w’umwaka n’amezi 4 ajya no ku kazi, byamusabaga guhuza isaha ye n’ikiruhuko cya saa sita n’isaha yo konsa agatahira rimwe kugira ngo abashe konsa umwana bihagije.
Yagize ati “akenshi abantu benshi usanga bayihuza. Iyo atayihuje n’iya mu gitondo ayihuza n’iya nimugoroba; kuko ushobora gushiduka igushiriyeho utaragera mu rugo bitewe naho utaha”.
Diane, akomeza avuga ko kugenera ababyeyi aho konkereza byafasha umubyeyi gukurikirana umwana ndetse no konsa umwana neza ndetse akubahiriza amezi 6 ya mbere, nta kindi kintu amuvangiye.
Ati “bifasha umubyeyi konsa, akabasha guhindurira umwana, akamuryamisha, akagaruka akareba ko yasinziriye”.
Atangiza icyumweru cy’ubukangurambaga bwo konsa, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr. Uwamariya Valentine yagarutse ku bushakashatsi bwagaragaje ibyiza byo gushyiririraho ababyeyi aho konkereza.
Yagize ati “iyo ababyeyi bafite icyumba cy’umubyeyi cyo konkerezamo aho bakorera, bibarinda umuhangayiko, baba banezerewe, bumva bashyigikiwe ni ukuvuga ngo iyo uri mu kazi ukaba warashyiriweho ubwo buryo ukora utitangiriye itama cyangwa se ushyizeho umwete, kuko wumva ushyigikiwe mu kazi n’umukoresha wawe; kandi bakaba batekanye bityo bagatanga umusaruro uhagije».
Akaba yaboneyeho gusaba abakoresha gushyiraho icyumba cy’umubyeyi cyahariwe konsa, kuko ari igisubizo gikomeye mu gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato.
Abahanga mu bijyanye n’imikurire y’umwana bemeza ko konsa umwana akivuka mu isaha ya mbere ari ingenzi kuko bifasha uruhinja kwiga konka hakiri kare kandi bikagabanyiriza umubyeyi kuva.
Aba bahanga kandi bemeza ko amashereka y’umuhondo arinda uruhinja indwara kandi kandi akavana mu nda y’uruhinja, umwanda wa mbere.
Umubyeyi akaba agomba konsa mu gihe cy’amezi 6 ya mbere nta kindi amuvangiye, kuko amashereka afite intungamubiri zose n’amazi umwana akenera muri ayo mezi.
Konka gusa mu gihe cy’amezi 6 ya mbere bikaba birinda umwana indwara nyinshi nk’impiswi n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Nadine Umuhoza