Urubanza rw’umunyamafaranga

Ndi njyenyine, nicaye ku gatebe ko mu busitani bw’ikigo. Nti “Ariko se ariya makimbirane ya Claudia na Anita arashira ate koko? Anita se azakomeza kurara hanze y’icyumba cye?” Ntekereza umunsi nari ndi kumwe na Anita turi gufura, nibuka ukuntu yabaye nk’uwikanze. Nti “Ariko nyamara ariya amafaranga Anita yarayatwaye.”

Mbona igiti kiri imbere yanjye kiri kwizunguza.Ntekereza  wa mugabo w’umunyabwenge. Mpita nseka nti “Ariko uziko koko wagirango uriya mugabo ndi mu rukundo nawe.”

Amina aba arahansanze afite igitabo cya environmental chemistry mu ntoki  ati “ Bite byawe Linda.” Nti “Ni byiza, Ami uziko wagira ngo koko ndi mu rukundo  na wa mugabo w’umunyabwenge. Nsigaye nicara nkumva ndamutekereje.”

Araseka ati “Abari mu rukundo nawe ko turi benshi. Nari naratinye kubivuga ariko nanjye nditora nkamutekereza.”

Ndaseka nti “Igisekeje rero nuko atari twe twenyine, n’abagabo bagenzi be nuko.”

Akubita igitwenge ati “ Ubwo ni ama homo!” Dusekera icyarimwe .

Nti “Ariko Ami hari ikintu twasoje ntabajije uriya mugabo. Mu buzima busanzwe harimo ibiti biba birwaye ariko ugasanga bikuze neza no kurusha ibizima. Hariho n’ibitangira ari bizima hakagira ikibikomeretsa ugasanga ubuzima bwabyo buracumbagiye. Hari n’ibihura n’ibyo bibazo byose ntihagire icyo biba.  Ese buriya twavuga  ko Igiti kuba cyagorowe ari gito bimaze iki?”

Amina ati “ Nanjye buriya nabiburiye igisubizo.” Ndeba ku isaha nti “Ariko uzi yuko kuva bwacya ntari najyera kuri hostel. Turahaguruka twerekeza kuri hostel.”

 

Tujyeze hafi ya Hostel duhura na Claudia. Nti “Claudia bite ko utaryamye izi saha noneho?”

Amina ati “Ku wa gatatu nk’icyi gihe  wabaga uri murinini.”

Ati “Linda ni wowe nashakaga n’ubundi, Linda ndagusabye umbere umugabo. Dore mu kanya president wa hostel araza kumva ikibazo cyanjye.”

Nti “ Gute? ”Ati “Ariya amafaranga Anita ntayampeze.” Nti “ Ubwo se urumva nabigenza nte koko, ko ntigeze mubona ayiba.”

Ati “ariko se niba atarayibye, kuki twabivuze none akaba atakirara ku buriri bwe?

Amina ati “ Koko se ntago akirara ku buriri bwe? Asigaye arara hehe se?”

Nti “ Ariko iyo ntago ari gihamya.”

Claudia yenda kurira ati “Ariko se wowe Linda, iyo ubonye uriya mukobwa ubona adafite uducabiranya twinci koko?”

Nti “Ibyo ntago mbizi.”

Tucyigera mu cyumba, mbona Anita yinjiranye n’abakobwa batanu b’inshuti ze harimo na Allia. Allia ati “Nje kumva urubanza rw’umunyamafaranga.” Bose baba bakubitanye mu ntoki  bati “Heeee.”

Njyewe na Amina turarebana turumirwa. Claudia yenda kurira. Presidente wa hostel aba arinjiye. Umugore muremure w’igikara, ufite umusatsi wa naturelle  wambaye ikanzu y’umweru.

Anita ati “Karibu presidente.”

Claudia ati “Ubundi se, yewe.” Muhereza intebe aricara. Ati “Mwiriwe.”

Tuti “ Yego.” Ati “Claudia vuga ikibazo cyawe.”

 

Biracyazaaa

 

ITANGAMAHORO Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *