Gikondo: Abarokotse Jenoside bashimira Pax press ibafasha gukurikira urubanza rw’abashinjwa kwica ababo

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bamaze iminsi bafatanya mu ikurikiranwa ry’imanza zibera mu Bufaranza no mu Bubiligi. abacitse ku icumu mu murenge wa Gikondo bishimiye ayo makuru.

Muri iyi minsi hari kuba urubanza mu Bubiligi ruregwamo abanyarwanda babiri ari bo Twahirwa Seraphin  na Basabose Pierre bakurikiranyweho ibyaha baba barakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 baba barabikoreye  mu murenge wa Gikondo na Gatenga aho bita ku Karambo.

Iyi miryango mu nshingano zabo ni ugukurikirana urubanza ngo irugeze ku banyarwanda cyane abarokotse Jenoside batabasha kugera i Bruxelle mu Bubiligi aho rukomeje kubera kugira ngo bamenye amakuru y’ababahemukiye, dore ko urwo rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023 ruteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 8 Ukuboza 2023.

Madame Uwimpuhwe Gloriose, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Gikondo avuga ko ashimira cyane umuryango Pax press uri kubagezaho amakuru. Yagize ati “Nishimiye cyane iyi pax press na Justice et democratie izi projet zatugiriye akamaro cyane, njye nka president wa Ibuka maze umwaka umwe hano mu murenge wa Gikondo, nkimara kumva amakuru ya ruriya rubanza negeranyije bagezi banjye barkotse turuvugaho ariko nta makuru twari dufite”.

Yakomeje agira ati “ twagenderega ku bice twavanye ku  “Igihe” za message zigenda zitambuka ari ngufi cyane no ku makuru tugenda tuvana mu bindi binyamakuru. Rero kubona abantu badusobanurira uko bigenda n’aho urubanza rugeze byadufashije nibura no kuganiriza abantu bacu bandi bafite amakuru, ku buryo ubu ngubu harimo abantu tubona ko nabo  batanga ubuhamya baramutse bakenewe. Ni ibintu bikomeye njye ndabashima kandi ubutaha nitwumva ko hari nk’undi muntu wafashwe tuzajya tubihamagarira tubahe amakuru kuko mutubereye ahantu hakomeye”.

Yongeyeho ati “Kumva y’uko umu jenosideri widegembyaga hirya no nino ku isi, yafashwe ubwabyo biba ari ikintu gikomeye kuri twebwe. Ariko noneho no kumva ko igihugu arimo cyemeye ku muburanisha ni ibintu dushima cyane”.

Avuga ko kumenya ko biriya bihugu bisigaye biburanisha ibyaha babyita Jenoside bakagerekaho no kuburanisha kuyipfobya no kuyihakana nayo ari  indi ntambwe ikomeye yatewe. Ati “nkanjye ndavuga nti ku myaka 30 ishize byibura igeze hari intambwe itewe. Nkaba nizera n’ubutabera ko n’ubwo imyaka ishize ari myinshi ariko ibyabaye tubibara nk’aho byabaye ejo, amakuru tuyafiye, ubuhamya turabufite n’ubwo bigoye kubutanga kuko ari ibintu bimaze igihe kirekire ariko twiteguye gushyiramo imbaraga zose ngo banahanwe”.

Umwe mu barokokeye mu murenge wa  Gikondo agaruka ku kamaro itangazamakuru yagize ati “nk’uku mwaje kutuganiriza no kutugezaho amakuru y’abaduhemukiye biradushimisha kuko muduha amakuru ahagije natwe tukagira icyizere koko abaduhemukiye bari mu butabera”.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “bishobora kuba byabera iyo ngiyo ariko ntitubyizere koko ko byabaye, ariko iyi saha bituma umutima utuza kuko mwe muza kuduha amakuru ahagije natwe tukayabihera”.

Uwahoze ari perezida wa Ibuka mu murenge wa Gikondo, Nyaminani Philippe we avuga ko nk’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, guhabwa amakuru y’urubanza byabubatse, agasaba ko byazanakomeza. Ati “hari abatagira umwanya wo kumva radio  cyangwa televisiyo no kuba basoma izo mbuga nkoranyambaga, ariko kuba muza kutumenyesha imigendekere y’urubanza twizeye ubutabera nubwo rubaye rwaratinze”. Akomeza asaba ko byazakomeza muri uwo mujyo kuko ubutabera mu mateka y’abanya Gikondo ari ikintu bari banyotewe cyane kuko habereye amarorerwa.

Umukozi ukuriye umushinga Justice er Memoire, muri Pax Press Manzi Gerard avuga ko ubutabera bwatanzwe uwo buhabwa ntabimenye buba bumeze nk’ubutatanzwe. Ni muri urwo rwego bafashe iya mbere mu gufasha abakorewe icyaha b’i Gikondo no mu Gatenga mu kubamenyesha ayo makuru ku rubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre.

Ati “Intego yacu ni ugufasha Abanyarwanda gusobanukirwa imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu bihugu byo mu mahanga, kure y’u Rwanda, kugira ngo babashe kubigiramo uruhare. Ikindi ni ugukorana n’inzego bireba kugira ngo ibiva muri izo manza  bimenyeshwe abakorewe ibyaha.”

Abanyamakuru ba Pax press mu kiganiro n’abarokotse Jenoside 

Ibi byavuzwe nyuma y’ikiganiro  Pax Press  n’imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu HAGURUKA na KANYARWANDA, yagiranye n’abatuye i Gikondo aho Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre bakoreye ibyaha mu rwego rwo kubagezaho amakuru no kuganira ku migendekere yarwo, bamarwa impungenge baba bafite ku miburanishirize y’urwo rubanza.

Umwe muri bo wari ufite imyaka 20 ubwo Jenoside yabaga, aganira n’itsinda ry’abanyamakuru rikora inkuru zijyanye n’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS, yavuze ko uru rubanza barutegerejeho kuzaha  igihano uwagize uruhare mu iyicwa ry’imiryango yabo. Yagize ati “turwitezeho ko  bazahanwa bakaryozwa ibyo bakoreye  abantu bacu, twagize  igihe kirekire dutotezwa, ndetse bamwe bakahagwa tubyirebera kandi abigizemo uruhare rukomeye”.

Uko ari babiri bashyiriwe impapuro zo kubafata taliki 5 Ukwakira 2015.

Pierre Basabose yafashwe taliki 30 Nzeri 2020 I Hainaut, naho Séraphin Twahirwa afatwa taliki ya 29 Nzeri 2020 i Bruxelles. Icyemezo cyo kuzaburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) cyemejwe taliki 19 Nzeri 2022.

Basabose ufite imyaka 76, yavukiye mu cyahoze ari Perefecture ya Ruhengeri, akaba yarabaye umusirikare ku ngoma ya Habyarimana, nyuma akaza kuba umucuruzi wari ufite ibiro by’ivunjisha (bureau d’échanges), akaba yari anafite imigabane muri radio RTLM yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi. Basabose kandi avugwaho kuba yari n’incuti yihariye y’umuryango wa Habyarimana Juvenal, icyari kizwi nk’AKAZU.

Mbere yuko Basabose agera mu Bubiligi, yabanje guhungira mu cyahoze ari Zaire kuri ubu akaba ari Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ahavuye yagiye muri Kenya ahava ajya Kazakhstan, ahava yerekeza mu Budage nyuma ajya kuba mu Bubiligi aho anafite ubwenegihugu bwaho.

Séraphin Twahitwa w’imyaka 66, we yavukiye mu cyahoze ari perefecture ya Gisenyi; akaba yari mubyara wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal. Uyu akaba yari akuriye umutwe w’interahamwe i Gikondo na Gatenga, ubu ni mu Karere ka Kicukiro. Nawe yabanje guhungira muri Zaire, ahava yerekeza muri Uganda, ahava ajya mu Bubiligi nawe akaba afite ubwenegihugu bwaho. Aba bagabo bombi ibyaha baregwa bivugwa ko babikoreye mu duce twa Gikondo, Gatenga, na Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

 

INGABIRE Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *