Kirehe: Indaya (Indatwa) zirashakirwa amahirwe azikura mu buraya

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye ku kwita ku bakora uburaya bazwi ku kazina k’“INDATWA”. Nubwo batazwi bose (ababukora), abamaze kwishyira hamwe bakamenyekana bahurijwe hamwe, bahuzwa n’abafatanyabikorwa babitaho, banahuzwa n’amahirwe abafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere.

Mukandayisenga Janviere, avuga ko umubare uzwi n’ubuyobozi w’abakora uburaya bazwi ku kazina k’ “INDATWA” ni abantu 255 mu karere kose, ariko bitavuze ko hatari abandi bo batazwi bari hirya no hino mu karere.

Avuga kuri izi “INDATWA”, yagize ati“ Turabafite natwe mu karere ka Kirehe buriya twamaze kuba Secondary City(umujyi wunganira Kigali). Tumaze kugira umujyi kandi abakora umwuga w’Uburaya kenshi nubwo no mu byaro baba bahari bagenda babikora mu buryo butemewe ariko hariho n’abamaze kwideclara( kwimenyekanisha) natwe turabafite uwo mwuga bawukora”.

Akomeza ati“ Icyo twamaze gukora, ntabwo twavuga ko tubazi bose ariko hari nka Groupe( itsinda) tuba tuzi ku buryo tubahamagara tukaganira. Dukorana rero nabo ibiganiro byinshi bitandukanye, hari abo twamaze kubumbira mu ishyirahamwe, twavuga ko ari nk’agakoperative ku buryo bahuriramo bakaganira”.

Agira kandi ati“ Tugenda tubahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo barusheho kubona amahugurwa  cyane cyane ko iyo tuganiriye nabo batubwira ko ari “Umwuga”, baravuga ngo dukors umwuga w’Uburaya ariko mu by’ukuri umwuga tuzi ko ari umwuga winjiriza umuntu kandi ukozwe mu buryo bugororotse, bwujuje amabwiriza nkuko agenda ateganya imyuga”.

Mukandayisenga, nk’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage avuga ko mu bindi bagerageje gukora ari ukubaha amahugurwa ku bijyanye no kwiteza imbere, hagashakwa undi mwuga bakora atari “Uburaya”.

Uretse ibyo kandi, avuga ko hari Ukubahuza n’amahirwe ari mu karere aho atanga urugero mu Murenge wa Kigina hari abagera kuri 5 bamaze guhuzwa n’ayo mahirwe ahari. Bahawe amafaranga ya VUP atangwa angana n’ibihumbi ijana(100,000Frws) umuntu amaze gukora umushinga.

Ahamya ko nk’ubuyobozi bafasha izi Ndaya( INDATWA) kwiga imishinga mito iciriritse, aho aba batanu bamaze gutangira gukora umwuga wo gucuruza ibicuruzwa bitandukanye (ubuconsho) kandi bikaba bigaragara ko hari icyo bagenda bigezaho gitandukanye no gukomeza kuba mu buraya.

Mu bibangamye bituma bamwe(Igitsina Gore) bishora mu Buraya nkuko bivugwa n’uyu muyobozi ni aho usanga hari ababyaye 1, Kabiri cyangwa Gatatu, akaba yaravuye iwabo atagishoboye gusubirayo, ntaho kuba afite, bityo bamwe muri abo bakavuga ko kutagira aho kuba bibasunikira mu gukora ubwo Buraya.

Mu gusubiza iki kibazo, Visi Meya Mukandayisenga Janviere avuga ko nk’Akarere batangiye gufasha bamwe muri abo nk’abafite ibibanza bakubakirwa, ndetse n’abatabifite bakaba baraganirijwe bashyirwa muri gahunda isanzwe y’aho ubuyobozi bufasha kubakira abaturage batagira aho kuba, bagafashwa kwiyubaka bagahindura ubuzima.

Mu gufasha izi Ndaya( INDATWA) za Kirehe guhindura ubuzima zikava mu buraya, ubuyobozi buvuga ko hari gahunda nyinshi n’amahirwe menshi bifuza ko buri wese ashyikira akamufasha kwiteza imbere agakora akava mu Buraya. Hari kandi  abatafanyabikorwa bafite imishinga n’ibikorwa bitandukanye Ubuyobozi buvuga ko muri izi Ndaya abaganirijwe bakemera bahabwa imirimo bagakora ndetse bakunganirwa hagamijwe kubafasha kuva mu Buraya buri wese mu kiciro abarizwamo kuko batanganya imyaka nti banganye n’ibibazo.

Munyaneza Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *