Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Dr Munyemana, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 24 y’igifungo, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi, uhereye uyu munsi. Yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu.
Nk’uko tubikesha abanyamakuru ba Pax press bari muri urwo rubanza I Paris mu Bufaransa, Munyemana wahise yambikwa amapingu yerekezwa muri Gereza yasezeye ku mugore we n’umuhungu we bari bitabiriye iryo somwa ry’urubanza ryamaze amasaha menshi mu mwiherero kuko rwasomwe mu rukerera ku itariki ya 20 Ukuboza 2023 aho bari batangiye umwiherero tariki ya 19 Ukuboza 2023 ku gicamunsi.
Mu isomwa ry’uru rubanza kandi, Munyemana mu myaka 24 yakatiwe, urukiko rwavuze ko ashobora gusaba kurekurwa cyangwa koroherezwa ukundi, ariko ntabwo yabikora mbere yo gufungwa byibura imyaka 8.
Munyemana yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi waregwaga ibyaha yakoreye I Butare .
Iri somwa kandi ribaye nyuma y’uko inteko yamuburanishaga yari yamusabye kuguma mu rukiko igihe bari bagiye mu mwiherero. Cyane ko ubusanzwe yaburanaga ataha iwe.
Ubwo imirimo yo kuburanisha uyu munsi, Dr Munyemana yari yahawe ijambo rya nyuma mbere y’uko urukiko rwiherera asaba imbabazi abacamanza n’inyangamugayo kuho yaba yaritwaye nabi mu gihe cy’urubanza. Yihanganisha ababuze abantu bose muri Jenoside.
Dr Munyemana, wari umuganga w’indwa z’abagore yari yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara.
INGABIRE Grace