Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, rwahamije Umunyarwanda Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rumuhanisha cy’igifungo cya Burundu, naho Basabose Pierre kubera uburwayi afite rwategetse ko ajyanwa mu nzu y’abafite ubumuga (uburwayi) bwo mu mutwe ( internement Psychiatrique). Ni ubwa mbere ibihano biteye bitya muri iki gihugu bihawe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Iki gihano bagihawe nyuma yo guhamwa , Twahirwa yahamwe n’ibyaha bya Jenoside (crime de génocide) ibyaha by’intambara, (crimes de guerres) kugambirira (Tentatives d’homicides intentionnel), gufata abagore ku ngufu (pénétration sexuelle non consentie).
Basabose nawe yahamwe n’ibyaha bya Jenoside.
Uru rubanza rwatangiye ku itariki ya 09 Ukwakira 2023 ngo rwajemo abatangabuhamya barenga 30 bemeza ko Séraphin Twahirwa yahoze ari mu bayoboye urubyiruko rw’umutwe w’Interahamwe i Karambo, haruguru yo kuri MAGERWA.
Ku bijyanye na Pierre Basabose, we yibukirwaho kuba yarahoze ari umusirikare ugendana n’uwari Perezida Juvenal Habyarimana mbere y’uko ajya mu bucuruzi, akaba ngo yarabaye umwe mu bakire bari bafite imigabane muri Radio Télévision des Mille Collines(RTLM).
Basabose, nyuma yo kuva mu gisirikare, yagiye mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga, ndetse akaba ngo ari we wari wihariye iryo soko mu Rwanda.
Umushinjacyaha mu Rukiko rwaburanishije Twahirwa na Basabose, yemeza ko aba bagabo bombi bakoranye mu guhiga, gutanga intwaro no kwica Abatutsi kuko ngo icyo gihe intwaro zabikwaga iwabo.
Twahirwa Séraphin yari yarireguye avuga ko azirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abo mu muryango we, kandi ko nta muntu n’umwe yigeze yica cyangwa ngo afate abagore ku ngufu kuko na byo biri mu byo ashinjwa. Icyakora yicuzaga kuba yarabaye umunyamuryango w’ishyaka rya Habyarimana ryitwaga MRND, aho ngo yari yaranamanitse ibendera ry’iryo shyaka ku rugo iwe.
Basabose we yireguye avuga ko ibintu byose biva i Kigali bivuga kuri Jenoside ngo nta shingiro bifite, ko yavuye i Gikondo agahunga nyuma y’umunsi umwe indege ya Habyarimana imaze guhanurwa. Avuga ko ibyo abantu bamushinja kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ibinyoma, kuko ngo byabaye adahari, ndetse ko na mbere ya Jenoside akenshi ngo yabaga adahari.
Séraphin Twahirwa w’imyaka 65 na Pierre Basabose w’imyaka 76 kubera ko hagati y’ibihugu byombi nta masezerano ahari yo guhererekanya abakekwaho ibyaha. Ibyaha bombi baregwa bakoreye mu Rwanda birimo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu gutegura urutonde rw’abatutsi ndetse no kuba baragiye bagaragara kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside. Kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
INGABIRE Grace