Musanze: Ababyeyi bahangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu nzogo zinkorano

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muko bavuga ko bahangayikishijwe n’urubyiruko rusigaye rwishora mu nzonga za make bita iz’inkorano bakavuga ko biteye inkeke kuko usanga basinze Kandi bagasa n’abasazi bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha guca izi nzoga. Aba babyeyi bavuga ko izi nzoga zinyobwa na benshi haba abagabo, abagore n’abana gusa…

Inkuru irambuye

Nyanza: Hategekimana Philippe watanze itegeko ryo kwica abatutsi yari muntu ki?

Hategekimana Philippe wamenyekanye nka BIGUMA i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yari umujandarume wari ufite ipeti rya Adjudant-chef (ajida shefu); akaba yari yungirije umuyobozi wa jandarumori i Nyanza.  Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko akomoka ahahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uyu  wa gatatu tariki ya…

Inkuru irambuye

Guinea: Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe

Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry. Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame. Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu…

Inkuru irambuye

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwamagana abimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Intara y’i Burasirazuba banenze bamwe mu bayobozi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica bagenzi babo.  Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byihuje bikabyara iyi ntara ndetse n’amakomini yabyaye Akarere ka Rwamagana. Muligo Emmanuel wari umukozi w’iyari Komine Muhazi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi babo…

Inkuru irambuye

Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko rwiga muri ALU gukora rufite intego

Umujyanama wa Perezida wa Republika mu by’umutekano Gen James Kabarebe ashishikariza urubyiruko kugira indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizafasha kuba abayobozi b’ejo hazaza bazana impinduka zikenewe mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University (ALU). Ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya ALU baganirizwaga ku ngingo…

Inkuru irambuye

Tariki 11 Mata 1994: Umunsi hiciweho abatutsi muri ETO Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa  I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa…

Inkuru irambuye

Imitezi, imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko itibukwa

Nubwo abantu benshi iyo bumvise igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, bumva kwandura virus itera SIDA nibyo, ariko bakirengagiza ko usibye iyo ndwara ya Sida hari n’izindi ndwara zishobora kwandura muri ubwo buryo iyo umwe mu bakoze icyo gikorwa yanduye ariyo imwe muri zo ari imitezi. Imitezi(SYPHILIS) ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina…

Inkuru irambuye

Byinshi kuri internet igiye kuzanwa mu Rwanda n’ikigo cya Elon Musk 

Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru yatangiye gukwiwakwira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko ihuriro ry’ibyogajuru bitanga internet ryiwa Starlink ryemerewe gutangira gutanga serivisi za internet mu Rwanda.  Starlink icungwa n’Ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk uherutse kugura Twitter, ikaba itanga internet yihuta inshuro zirenze eshatu isanzwe ikoreshwa mu Rwanda kandi ku giciro kijya kungana n’igisanzwe…

Inkuru irambuye

Umubyibuho ukabije ushobora gutera zimwe mu ndwara zidakira

Zimwe mu ngaruka zituruka ku ndwara y’ umubyibuho ukabije harimo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zitewe no kugira uwo mubyibuho. Urubuga www.thelancet.com ruvuga ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, Umuvuduko w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso by’umuntu bihinduka umuhondo ikanatera kubabara mu kiziba cy’inda, iyo ndwara mu…

Inkuru irambuye

Kigali: Hatangijwe umushinga witezweho kwihutisha iterambere ry’Umujyi

Abaturage bo mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Muhima mu Karere ka Nyarugenge baravuga ko biteze iterambere ku mushinga wo kuvugurura imiturire mu duce batuyemo. Ni umushinga watangijwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye Muri uyu mushinga hazibandwa cyane ku kuvugurura ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, amasoko, kubaka ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bishobora gufasha abaturage…

Inkuru irambuye