Agakingirizo intwaro yo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.

Buri taliki 13 Gashyantare  hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo hagamijwe kwibukiranya gahunda yo kwirinda  virusi itera sida hakoreshejwe agakingirizo, hanarebwa uko sida ihagaze ngo ingamba zo kuyirinda zikazwe hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Dr Basile Ikuzo ushinzwe ishami rishinzwe kwirinda virusi itera sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko kuba SIDA itagira umuti cyangwa urukingo ari byiza ko hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Ati” Icyambere ni ukwibutsa buri wese ko virusi itera sida igihari nta muti nta rukingo kandi kuyirinda bishoboka,  ikindi  ni ukumenya uko uhagaze kuko bigufasha kumenya ingamba wafata harimo kwirinda, gukoresha agakingirizo bibaye ngombwa, cyangwa gukoresha izindi serivise zagufasha kwirinda virusi itera sida”.

Uyu munsi mpuzamahanga kandi uba ku munsi ubanziriza uwitwa uw’abakundanye, aho abenshi bahura n’abakunzi babo bakagirana ibihe byiza bishobora kuvamo imibonano mpuzabitsina. Dr. Basile rero avuga ko mu mpano abafite abakunzi bagomba kugura kuri uwo munsi harimo n’agakingirizo ngo kabe kabafasha bibaye ngombwa aho kugira ipfunwe zo kukagura nk’uko bamwe bijya bibagendekera.

Ati” icyo nagira inama abakigira ipfunwe igihe kirageze ngo tuvugishe ukuri, kuko iyo uvuze ngo biteye isoni kujya kugura agakingirizo, hari igihe kizagera numara kwandura virusi itera sida ntuzagira isoni zo kujya gufata imiti kuko icyo gihe ubuzima bwawe buzaba bwugarijwe”.

Uretse Dr. Bazile, Kabanyana Noriette  umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango nyarwanda  itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo  cya sida no guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu na we ko agakingirizo gafite uruhare rukomeye mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Ati” Agakingirizo tugafata nka bumwe mu buryo bwo kwirinda sida mu buryo bwinshi cyangwa muri serivise nyinshi dutanga zo kwirinda virusi itera sida. Ntabwo twavuga ko nta musaruro kagize kuko mu bikorwa byinshi dukora byo kugabanya virusi itera sida  byagaragaye ko ubwandu bushya bugenda bugabanuka, agakingrizo ni uburyo bugenda bwunganira ubundi dufite butandukanye bwo kwirinda virusi itera sida”.

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’agakingirizo

Imiryango itari iya Leta  ifite aho ihuriye no kurwanya sida ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima( RBC)ndetse  n’ ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora ku nkuru za sida mu Rwanda ABASIRWA, bagaragaje ko intego ari ugukomeza gutanga umusanzu wabo mu bukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera sida.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *