Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga bahoraho babaga imitima babiri, uw’abana n’uw’abantu bakuru bakorera mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, ibivugwa ko badahagije bitewe n’umubare w’abakeneye kubagwa.
Inzobere mu buzima zivuga ko indwara y’umutima ari imwe mu zica abantu benshi, ituma bajya kwa muganga ndetse bakanatinda yo.
Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gahunda z’indwara z’imitima mu Rwanda avuga ko indwara z’umutima ziri ukubiri, hari izo umuntu aba yibereye aho akaba yazirwara atari ko byari bisanzwe, ndetse hakaba n’izo umuntu avukana, akavuga icyo abantu bakwiye kwitwararika.
Dr NTAGANDA Evariste
Ati “ibijyanye no kwitwararika ni kuri za ndwara umuntu ashobora gufatwa nk’uko waba wimereye uko ikaza, harimo gukorora imyitozo ngororamubiri, kutanywa inzoga nyinshi kutanywa itabi, kwisuzumisha kare ibyo byose ni ukwirinda ariko kuzivukanwa ntakindi wakora uretse kwisuzumisha hakiri kare ukavurwa hakiri kare”
Umutima ni indwara ikomeye ariko ishobora kuvurwa, Sangano Etienne wabazwe umutima avuga ko kwivuza umutima wageze mu gihe cyo kubagwa bitigonderwa na buri wese. Ati “kwivuza umutima mbere na mbere byoroha cyane iyo wagize kwikurikirana umaze kumenya ko urwaye umutima, n’abaganga bakagukurikirana birafasha, naho ubundi kwivuza umutima nyirizina ntabwo bihendukiye umunyarwanda ariko hamwe n’inzego zitwegereye aho tugenda dutanga ibibazo byacu baratwakira bakatwunva kdi bakadufasha kwivuza.”
Kugeza ubu mu Rwanda, abantu babagwaga umutima mu myaka itanu bari kubagwa mu mwaka umwe. Ni intambwe yatewe nk’uko Dr. Mineras Nkeshimana ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Minisiteri y’ubuzima avuga.
Ati “Hari igihe cyageze nta muganga n’umwe dufite uvura umutima ntawe ubasha kubaga umutima, ngirango imyaka 17 ishize hari byinshi byakozwe, umuntu wa mbere yabazwe umutima, ariko ugereranije n’abarwayi bategereje abo babaga ntibahagije, rero igisubizo kibirimo ni uko ingamba y’igihugu ari ukongera abo baganga; ari abadogiteri, ababaga n’abaforomo bakora muri serivise zibaga.”
Dr. Mineras kandi avuga uko bizakorwamo ngo babongere. “Uko byakorwaga mbere abantu bajyaga kwiga hanze, ubu rero ingamba ni uko tugomba gushyiraho gahunda y’imbere mu gihugu (fellowship ya cardiac surgery) bakabyiga muri kaminuza y’U Rwanda, porogaramu ikanononsorwa ikajyanwa muri HEC ikemezwa, abanyeshuri ba mbere bazajya muri porogaramu barazwi ni abasanzwe bakora (chirurgien), inzobere muri zo nibo dushaka ko baba inzobere zisumbuyeho.”
Abantu 179 babazwe umutima mu mezi cumi n’arindwi minisiteri y’ubuzima ikavuga ko aba bajyaga babagwa mu myaka itanu.
Naomi Irakoze Mugaragu.