Kuri uyu wa Gatanu, taliki 15 Werurwe 2024, i Kigali habaye umuhango wo guha ku mugaragaro icyemezo cy’uko abarimu ba mbere basoje amasomo, icyiciro cya mbere cyo kwihugura kwigisha gusoma no kwandika mu cy’amashuri abanza, ibyemezo by’uko barangije ayo masomo. Ni aho yakozwe hakoresheje uburyo bw’IYAKURE ku rubuga rwa REB ndetse bigakomatanywa n’uburyo bw’inama z’ihuriro ry’abarimu bakorera hamwe ku ishuri.
Abarangije aya masomo bavuga ko uko bari basanzwe bigisha byari ibisanzwe ariko ko aya masomo bahawe yabunguye byinshi kandi binagira akamaro ku bo bigisha.
Nikuze Therese wigisha ikinyarwanda mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuri Ecole Primaire ya Muhima ati “mbere twigisha ikinyarwanda twabaga tuzi ko ari isomo ry’Ikinyarwanda gusa ariko umwana ntarigiremo uruhare, icyabaye cyiza rero twungutse ubundi buryo ndatangurugero (aho umwarimu akoresha atangira afasha abana aberekera) dukorane twese (aho mwarimu afatanya n’abanyeshuri mwarimu akabafasha kubazamura), buri wese akore (uburyo umunyeshuri akora ku giti cye mwarimu akagenzura imikorere ye akamenya n’uburyo amufashamo”
Niyomukiza Valens wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Murambo i Rulindo, Ati “kubigendanye no kwigisha abanyeshuri kugira ngo bamenye gusoma no kwandika ni uko hari imyitozo abateguye bashyize muri gahunda harimo nk’igiti cy’inyunguramagambo aho umwarimu agerageza kubaha isomo runaka, wenda nk’isomo ry’inyamaswa, icyo giti cyikitwa inyamaswa, mu bwisanzure bwa buri munyeshuri akavuga inyamaswa azi, izo nyamaswa zigize amashami y’icyo giti bakaba ari bo bazivumburira, bigatuma baguka mu mitekerereze.”
Umuyobozi wa REB Dr. Mbarushimana Nelson
Aya mahugurwa agaragaza neza uburyo bunoze bwo guteza imbere ubunyamwuga bw’abarimu b’ikinyarwanda ndetse ngo ibi bigirira akamaro abana cyane cyane abakiri mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza nk’uko umuyobozi wa REB Dr. Mbarushimana Nelson avuga. Ati “ubushakashatsi bugaragaza yuko umwana urangije icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza atazi kubara, gusoma no kwandika buriya iyo ageze mu wa kane, umwaka wa kane ntabasha kuwiga neza, ari yo mpamvu guhera ku barimu b’ikinyarwanda ni agaciro.”
Aya mahugurwa yatangiye guhera mu mwaka wa 2022 yabanje gukorwa mu buryo bw’igerageza mu turere tubiri ari two Rulindo na Nyarugenge, Iki cyiciro cya mbere cy’amahugurwa gisojwe n’abarimu 750 bo mu Karere ka Rulindo na Nyarugenge cyitwa “Kwiga gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza”. Muri uyu mwaka, Umushinga USAID Tunoze Gusoma wongereye umubare w’uturere dukorerwamo ayo mahugurwa.ubu hiyongereyeho akarere ka Bugesera, Rubavu, na Ruhango.Uyu mushinga utera inkunga amashuri 3,260 mu kuzamura ubushobozi bwo gusoma no kwandika mu gihugu hose.
Naomi Irakoze Mugaragu.