Career fair-gahunda ifasha abarangije kwiga bakabona imirimo

Ni igikorwa cy’imurikabikorwa kiba buri mwaka ku bufatanye bw’ Ikigo cy’amashuri y’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga Rwanda Polytechnic na Kepler rikaba ryabereye muri IPRC Kigal.  Iri murikabikorwa rigamije guteza imbere abanyeshuri bafite imishinga icyenewe ku isoko rusange ariko badafite ubushobozi kugira ngo babashe gushyira iyo mishinga mu bikorwa.

Ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda, kirakomeye kuko imibare ya 2022 yagaragaje ko 15% y’abaturage bose ntakazi bari bafite.

Mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo cyane cyane mu rubyiruko, ni bwo hashyizweho iri murikabikorwa rihuza abanyeshuri n’ibigo bitandukanye hakakagira n’ababonamo buruse (professional internship ) kugira ngo barusheho kunoza neza no guhugurwa imirimo ibateganirijwe imbere.

Alice Ikuzwe Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali avuga ko iri murikabikorwa rifite akamaro kanini cyane. Ati “ritanga umusaruro kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nibura 70% babona akazi nyuma yo kurangiza amashuri ntahandi biba byavuye uretse gukorana bya hafi n’abanyeshuri bacu ariko cyane  baciye muri ibyo bigo babanza gucamo bimenyereza umurimo, ababasha kuhabona professional internship ndetse no kugira amakuru ari hanze.”

Celestin Nkeramihigo ushinzwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amasomo muri “College ya kepler” avuga ko umwihariko w’iri murikabikorwa ry’uyu mwaka ari uko umubare w’ibigo bafatanyije wiyongereye, ndetse hagiye kubaho gusura abakoresha cyane kugira ngo harusheho kunozwa imikoranire ku mpande zombi.

Ati”uyu mwaka umwihariko wagaragaye ni umubare munini w’abakoresha babashije kwitabira kugira ngo abanyeshuri babashe kwiga ibitandukanye umubare ugera kuri 43 ikindi bigahuza n’ubufatanye buri hagati ya IPRC Kigali bigendeye ku mushinga ifitanye na Kepler College mu gufasha kubaka umubano uri hagati y’ishuri n’abakoresha habaye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’imokoranire “MOU” bigaragaza ubufatanye mbere y’uko kiba habayeho gahunda yo gusura abakoresha cyane no kuganira na bo no kwemeranya uburyo bw’imikorere dushaka kugirango hagati y’amashuri n’abakoresha habeho iyo mikorere.”

Umwe mu muzi w’ikibazo cyubushomeri ku rubyiruko rukirangiza amashuri, ni uko iyo baje gushaka akazi basabwa uburambe bw’imyaka nabo batigeze bagira amahirwe yo gukora. Micomyiza Etienne umunyeshuri warangije muri iri shuri rya IPRC. Ati”icyakorwa nk’ibigo cyane cyane minisiteri zibifitiye ububasha n’ubushobozi zazakwegera ibyo bigo bakabaganiriza bakabereka ko abanyeshuri basohora baba babonye impamyabushobozi y’ibyo bize kandi baba babishoboye bakabagirira icyizere.”

Gikundiro Joshua wize IT avuga ko we na bagenzi be babiri bakoze umushinga wo gufasha abanyeshuri kubona iyimenyerezamwuga(stage)

Ati”Ni umushinga utegerejweho guhuza amakampani n’abanyeshuri kugira ngo babe babona imenyerezamwuga “stage” kuko hari ikibazo cy’ibura rya stage ku banyeshuri bakiga twafashe ingero kuri  IPRC Kigali, umusaruro tubonamo ni uko abanyeshuri bazabona stage ijyanye n’ibintu bashaka bagahura n’amakampani ari ajyanye n’ibyo biga. Twari tukiri muri development ariko dufite umugambi wuzuye  turimo turabura kugira ubufatanye  na IPRC yacu yatwemerera ikatugeza no kuyandi ma kampani.”

Kugira ngo imishinga itoranywe hari ibigenderwaho birimo kureba niba umushinga urashoboka n’icyo uzamarira abagenerwa bikorwa bawo bakabona kuvuga ngo uyu mushinga ushobora guterwa inkunga.

Kuri ubu bakoranye n’ibigo birenze 200, bakaba bakangurira n’ibindi bigo bitarabasha kumva iyi gahunda ya ubufatanye mu ishuri kuyumva bakabafasha kuko abanyeshuri baba ari benshi aho kuri ubu bafite 800 bazajya kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye

 

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *