Bamwe mu bafire virusi itera sida bo mu mirenge ya Muko na Nyange y’akarere ka Musanze, bavuga ko kwibumbira mu makoperative akora imirimo itandukanye, byabafashije kwikura mu kato.
Ntawukiramwabo Léonard, ni perezida wa koperative “Girubuzima Nyange” ikora ubuhinzi bw’ibirayi na Tungurusumu.
Ati “koperative yacu yatangiye ari ishyirahamwe mu mwaka wa 2006. Twatangiye turi abantu barindwi bafite virusi itera sida, cya gihe abantu bahezwaga, nta gaciro bafite muri macye! Ariko tumaze kwiyubaka, koperative yaje gukura igira abantu 38”.
Ntawukiramwabo ahamya ko kuba leta yarabafashije kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, byatumye bisubiranya, bagira imbaraga, barakora, ku buryo nta kato gahari.
Agira ati“dutangira koperative twajyaga guhinga abantu bakatunnyega, bakaduhengereza. Mu Gasiza, ikigonderabuzima cyaduhaye umurima twajya guhinga abantu bagahagarara, bityo n’abadafite virusi itera sida ntibaze”.
Akomeza avuga ko kuba kugeza ubu koperative ifite abanyamuryango 38 bafite virusi itera sida, muri bo 18 nta virusi bafite, bigaragaza ko akato katagihari.
Ati “Twagize agaciro k’umuryango wacu, bituma n’abandi badafite virusi badusanga. Bituma rya hezwa rigabanuka burundu, uyu munsi naho rikiri twavuga ko ari nka 1% hano iwacu.Turasabana nta kibazo dufite”.
Abanyamuryango ba Koperative “Girubuzima Nyange” baganira n’abanyamakuru
Ndagijimana Alfonse, ni visi perezida wa koperative “Abaharanira Amahoro ” yo mu murenge wa Muko yatangiye mu mwaka wa 2015 ihinga ibirayi n’ibigori ku buso bungana na bitatu bya kane bya hegitari.
Avuga ko koperative yatangiranye n’abanyamuryango 30, ari na bo ifite kugeza uyu munsi barimo abagabo 11 n’abagore 19.
Agira ati “tugitangira icyo gihe hari akato yewe no kunywera ku gikombe twabaga kunywereyeho abandi wasangaga babitinya, ariko ubu basigaye babona hari ikintu tubarusha, kuko baraza na hariya mu mirima iyo baje guhaha imyaka usanga bayirwanira, mbese bifuza ko buri gihe aritwe twahora dufite ibintu byo kubagurisha”.
Nyirahabimana Consolée ni umubyeyi w’abana 2 akaba umunyamuryango wa koperative “Abaharanira Amahoro”. Avuga ko atarayijyamo yahabwaga akato n’abaturanyi be.
Ati “bavugaga ko ndi umupfu ugenda, ko turi abarwayi bo kuri serumu.haba habaye ikibazo waguga ko uri kurengana, bati uriya se ari kuvuga iki ko ari umurwayi , ngo ari kwiyenza”!
Nyirahabimana akomeza avuga ko icyatumye akato kagabanuka ari uko yiyakiriye.
Agira ati “ nariyakiriye, sinahangana na bo, nkomeza imikorere babona umwaka urashize undi uratashye (…) bakabona ndarera abana bagakura, bakabona iterambere iwanjye, ku buryo ubu ntawakongera kumvugaho amagambo mabi”.
Akomeza avuga ko koperative yabafashije kwisanga mu bandi bagahura ukabona bagenzi ba we na bo bafite virusi itera sida.
Ati “nahahuriye n’abandi tubasha gusangira imibereho, mu karushaho guterana inkunga mu rugendo”.
Blandine Sebujangwe, ni umukozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera sida (RRP+).
Avuga ko amakoperative ari uburyo bumwe bufasha abafite virusi itera sida kwikura mu kato.
Ati”ufite virusi yegerana na bagenzi be bakaganira bakaba bamufasha kwikura mu kato. Ikindi cya kabiri nuko umusaruro w’ayo makoperative ubagirira akamaro, kuko n’ubukene buri mu bintu bishobora gutuma na bo ubwabo bishyira mu kato noneho koperative zituma bashobora gukora ku mafaranga”.
Ubushakashatsi buheruka gutangazwa mu mwaka wa 2020 bujyanye n’uko akato gahagaze mu Rwanda bwagaje ko, akato n’ihezwa biri ku gipimo cya 13%. Hakaba hari gukorwa ubundi buzatangazwa uyu mwaka.
Nadine Umuhoza