Kuri uyu wa Kane taliki 28 Werurwe 2024, habaye inama rusange y’abanyamuryango b’ikigega RNIT (Rwanda National Investment Trust) isanzwe iba buri mwaka. Muri iyo nama kandi hatangijwe ku mugaragaro uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga, muri serivisi zitandukanye zitangirwa muri icyo kigega.
Bamwe mu banyamuryango ba RNIT bavuze ko icyo kigega cyabafashije mu buryo bwo kwiteza imbere kuko babona inyungu iri hejuru ugereranyije n’ahandi, kandi bikaba bidasaba amikoro ahambaye ugereranyije no mu bindi bigo by’imari.
Umwe yagize ati “Nashakaga gutangira umushinga ariko ntarabona uburyo nzawukora, byamfashije kutayakoresha mu buryo budateganyijwe bindinda kuyasesagura, bimpa uburyo bwo kuyabika ahantu hizewe anunguka.”
Mugenzi we ati“Nararebye nsanga bafite inyungu nyinshi ngereranyije n’ibindi, kuko nabonaga y’uko ushyiramo amafaranga yawe uguzemo imigabane, uko iminsi igenda ishira ya mafaranga akagenda yunguka, ndavuga nti nta cyiza nk’ibingibi gushyira amafaranga ahantu uko umunsi ushira hari icyiyongeraho.”
Undi na we ati “Jye natangiye nizigamira gacye gacye muri RNIT, intego nari narihaye mu myaka itatu nko mu myaka nk’ibiri nahise mpura n’umuntu ushaka kugurisha ikibanza cye, ariko ashaka mafaranga mu buryo bwihutirwa cyane, ndavuga nti si ngombwa ko ya myaka navuze igera, icy’ingenzi ni uko intego nihaye naba nyigezeho.”
N’ubwo hamuritswe uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa n’abanyamuryango ndetse n’undi wese ukeneye kumenya ibijyanye n’imikorere y’icyo kigega, ariko abanyamuryango bavuga ko bifuza ko hari ibyanozwa birimo kuba bohererezwa ubutumwa bugufi bubamenyesha umubare w’ibanga wa konti kandi nta ruhare bagize mu kuwuhitamo, ndetse no kwigishwa uko rikoreshwa kuri bamwe.
Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, Jonathan Gatera Sebagabo, yamaze impungenge abanyamuryango abizeza kubaha serivisi nziza, kugira ngo umwaka wa 2024 uzagende neza kurusha uwa 2023 wababereye mwiza mu buryo butandukanye, kuko bungutse abanyamuryango bashya Umutungo wa RNIT Iterambere Fund uriyongera
Yagize ati “Byatumye umutungo uva kuri Miliyari 28, ukaba umaze kurenga Miliyali 41. Ikindi navuga n’uko n’abantu bamwe basaba amafaranga kuyasubizwa, umubare wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bose bayabonye kandi ku gihe gikwiriye, ku buryo twatanze Miliyari zisaga 2.5, bivuze ngo kuva ikigega cyatangira umutungo tumaze kwakira mu kigega urasaga gato Miliyari 50, ubariyemo ayo dufite ubungubu n’amaze kugenda asubizwa abantu. Navuga ko turimo dutera imbere nk’uko ikigega cyitwa.”
Kwiyongera k’umutungo byatumye haboneka inyungu ingana na Miliyari 3,494,623,091 zivuye kuri Miliyari 2,209,399,923 bivuze ko inyungu yazamutse ku kigero cya 53%. Ikigega RNIT Iterambere Fund cyashyizweho ku mugaragaro na ministeri w’intebe muri 2016, gitangira gukora neza 2017, kugeza mu ntangiriro ya Werurwe 2024 abagera ku bihumbi makumyabiri ni bo bari bamaze kwizigamira muri iki kigega.
Naomi Irakoze Mugaragu