Gitega : Abarokotse Jenoside barishimira ko Emmanuel Nkunduwimye yagejejwe imbere y’ubutabera

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024, Urukiko rwa Rubanda  I Bruxelle mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha  Emmanuel Nkunduwimye ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu  Kagari ka Kora umurenge wa Gitega hahoze ari muri segiteri ya Cyahafi . Mparabanyi Faustin ni umwe mu bahatuye, yarahavukiye…

Inkuru irambuye

Amasomo u Rwanda rwize akubiye mu maraso yamenetse

Tariki ya 7 Mata 2024 mu Rwanda, nk’ibisanzwe mu gihe cy’imyaka 30 Jenoside irangiye,  hatangiye icyumweru cy’icyunamo aho U Rwanda ruzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko amasomo u Rwanda rwize akubiye mu maraso yamenetse, yongeraho ko u…

Inkuru irambuye