Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mata 2024, Urukiko rwa Rubanda I Bruxelle mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha Emmanuel Nkunduwimye ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avugwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kagari ka Kora umurenge wa Gitega hahoze ari muri segiteri ya Cyahafi .
Mparabanyi Faustin ni umwe mu bahatuye, yarahavukiye aranaharokokera, avuga ko uyu Nkunduwimye yagize uruhare runini mu kwicwa kw’abatutsi bari bahatuye n’abaturukaga imihanda yose za Kakirinda Nyamirambo, n’ahandi, dore ko ho Jenoside yatangiye ahandi hose imaze icyumweru itangiye kuko hari hatuye abatutsi benshi bagafatanya n’abahutu bari bahatuye babanza kwihagararaho banga ko hari abaza kwica, bituma hari n’abandi bahagirira icyizere bakahahungira.
Ahajugunywaga imibiri y’abacwaga muri Jenoside
Mparabanyi avuga ko mbere ya Jenoside Nkunduwimye Emmanuel bakundaga kwita Bomboko atari amuzi yamumenye kubera ibikorwa byamuranze muri Jenoside . yagize ati “Ni we washinze bariyeri kandi ni we waziyoboraga yari afite ubushobozi bwo kwiyicira abantu cyangwa akabaha abandi bakabica.”
Akomeza avuga ko imbarutso yo kwica abatutsi hari uwavuze ko konseye wa Cyahafi Michel arashwe. Ati”baraza baravuga ngo konseye baramurashe ngo inyenzi zirashe konseye biba ngombwa rero ko na babandi bifatanyaga n’abatutsi bitandukanya na bo babiraramo barabica”
Gusa ngo kuba agiye agiye kuburana nk’abarokotse Jenoside barishimira ko nyuma y’imyaka 30 bagiye kubona ubutabera. Ati”ni ibintu bidushimishije kubona umuntu yarahunze ubutabera ariko bukanga bukamukurikirana bukamufata kugira ngo abazwe ibyo yakoze, ni ikintu rero cyashimishije abarokotse Jenoside kandi tunifuza ko n’abandi bari ahandi bose bafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.”
Ntagahu Jean Claude perezida wa Ibuka mu kagari ka Kora avuga ko nk’abantu bahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside bishimiye kumva inkuru y’uru rubanza.
Ntagahu Jean Claude perezida wa Ibuka mu kagari ka Kora aganira n’abanyamakuru ba Pax Press
Ati”biradushimisha kuko tubona ko n’iyo imyaka yashira ubuyobozi bugiha agaciro abacu bishwe muri Jenoside, n’ubwo biba bitoroshye ariko turakomeye kandi tubona ko n’abataraboneka cyangwa abihishe hanze y’igihugu, igihe kizagera apfa kuba akira muzima iguhe kizagera bose bafatwe kandi bacirwe imanza.”
Imibiri isaaga igihumbi ni yo yakuwe aha hahoze igaraje AM Gal bamwe bashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’aha abandi baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko w’imyaka 65 y’amavuko rwatangiye kuri uyu wa mbere taliki 8 Mata 2024 I saa tatu za mu gitondo aho yari kumwe n’abamwunganira mu mategeko babiri
Mu byo umushinjacyaha Arnaurd de Traunold yamushinje harimo kuba yarakoranaga na Rutaganda George mu igaraje AMGAR hiciwe abantu benshi ndetse hakaba hari n’ibyobo byinshi babatagamo, aha ngo hari n’abagore bahafatiwe ku ngufu, ndetse ngo bakoranaga cyane na Hotel mille Colline yari iyobowe na Rusesabagina ari na ho bajyaga barara bahapangira gahunda zabo z’ubwicanyi, kubera ubushobozi bari bafite interahamwe zarabayobokaga zikaza gufatanya na bo aho kuri AMGAR
Umushinjacyaha kandi yavuze ko hari abatangabuhamya benshi bazaza barimo abarokotse jenoside ndetse n’abo mu miryango y’abafashwe ku ngufu
Nkunduwimye wagiye mu Bubiligi mu mwaka wa 1998, akaza kubona ubwenegihugu 2005 ahawe ijambo k’uko urubanza ruteguye, yashimye uko ruteguye gusa akavuga ko hari abatangabuhamya be batewe ubwoba ndetse bamwe bakaba baramaze guhunga…
Naomi Irakoze Mugaragu