Ku munsi wa gatatu w’urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel, uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, tariki ya 11 Mata 2024 humviswe abatangabuhamya ku mateka y’u Rwanda barimo umubiligikazi Colette Blackman wahoze ari umunyamakuru n’umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba n’impuguke mu biyaga bigari.
Ni urubanza rwatangiye saa tatu ni nyuma y’uko ku munsi wa kabiri ukaba wari wasojwe uregwa abazwa ibibazo ku byo akekwaho na we akisobanura. Uyu munsi hakaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya bavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (temoins de context).
Colette Blackman, kuri ubu afite imyaka 78 ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Yabaye mu Rwanda kuva mu myaka 1979 ndetse kugeza mu kwa gatatu 1994 yari ari mu Rwanda. Uyu kand yari umutangabuhamya mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda ruca imanza za Jenoside TPR.
Ubuhamya bwe bwamaze umwanya munini hafi amasaha abiri n’igice uyu umubiligikazi Colette yavuze ko yari mu Rwanda aho yabonaga interahamwe zihabwa intwaro abasirikare b’abafaransa batoza interahamwe, kandi umuryango w’abibumbye n’abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda babibonaga ko hari umwuka mubi, cyane cyane no mu binyamakuru byari byegamiye ku ishyaka ryari ku butegetsi MRND aho yatanze urugero rwa kangura na RTLM.
Akomeza avuga ko yarinze ahava mu kwa gatatu 1994 aziko azagaruka ariko amaze kubona hamwe na hamwe abatutsi bagenda bicwa. Bakurwa mu kazi, bakanagirirwa nabi, agahamya ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu ngiro n’abari bayoboye igihugu ndetse ko guhanurwa kw’Indege ya Habyarimana kwari imbarutso.
Yavuze no ku ruhare rw’ubufaransa ko bwari inshuti z’akadasohoka n’U Rwanda, abasirikare bakuru bigaga mu Bufaransa, ndetse ko mu 1990 ingabo za APR zitera U Rwanda, abasirikare barwo bafashijwe n’abafaransa, akomoza no kuri operasiyo tirikwaze(operation turquoise) ngo n’ubwo abantu bayumva nk’iyari ije gufasha abantu, yari ije gufasha igisirikare cya Habyarimana cyasaga n’aho cyaneshejwe, anavuga ko bamwe mu bari abayobozi ndetse n’abakomeye ari leta y’ubufaransa yabafashije guhunga ibanyujije muri Kenya iza no kubohereza mu Bubiligi no mu Bufaransa, abo bitashobokeye babacishije muri operation turquoise babacikishiriza muri Kongo barahunga
Yabajijwe ku kuba mu bicaga haragaragaraga cyane abagabo niba abagore bo ntaruhare bagize, avuga ko bo berekaga abagabo babo aho abatutsi bihishe ngo babice, bakanateka kugirango abavuye kwica babone icyo barya.
Hakurikiyeho Alain Vin Hagen umwarimu muri za kaminuza wo mu Bubiligi muri Jenoside mu 1994 yari ari mu Rwanda akorana na n’umuryango w’abaganga batagira imipaka (medicin sans frontières) ngo yabonye abantu bicwa n’interahamwe, abona za bariyeri, abona imirambo yandagaye mu mihanda, ngo yabonye byinshi kuko ari mu banyamahanga bavuye mu Rwanda nyuma kuko no mu gihe Jenoside yabaga yagiye i Burundi ashaka amakamyo ngo azane ibiryo n’imiti arebe ko hari abo yarokora, avuga ko ibintu byabaye mu Rwanda byari bikomeye, hari amafoto menshi yafashe, agenda ayaha ibitangazamakuru bitandukanye nka (reuters) ibiro ntara makuru by’abongereza, agenda anazana n’abanyamakuru benshi bakora ibyegeranyo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.
Naomi Irakoze Mugaragu.