Col Laurent Rutayisire yavuze ko yabonye Nkunduwimye mu gitero cyari kije kwica umuryango azi

Ku itariki 18 Mata 2024 mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bita Bomboko uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, humviswe abandi  batangabuhamya barimo Col Laurent Rutayisire wabaga muri Jandarumori.

Uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko uba mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 1998 yabaye umwe mu bakurikiranira hafi imishyikirano ya Arusha (Negociateur d’Arusha) nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Pax press uri gukurikirana uru rubanza, uyu mugabo yavuze ko yari umuhutu muri icyo gihe ndetse ko yari mu bagize umuryango wa Gatabazi, wari umaze igihe yishwe. Indege ihanurwa yari i Kigali. Kandi ngo icyo gihe Col Bagosora niwe wafataga ibyemezo cyane cyane ibya gisirikare. Uyu yabonye ibintu bikomeye ashaka uko yajyana abana be I Gitwe, aho kunyura kuri za bariyeri byari bikomeye agashaka bamwe mu bajandarume bakajyana.

Yaje kujya ku Gikongoro,  ahavanwa n’ingabo z’Abafaransa zari zihari, agenda na kajugujugu agera I Burundi, abona kujya I Mombasa muri Kenya aho avuga ko yabonye Bomboko, n’ubwo no mu Rwanda yamubonye mu gitero.

Ati: “Namubonye muri Kenya. Ariko mu Rwanda aho muzi ni mu Kiyovu, aho we n’abandi bagabye igitero mu Kiyovu bashaka kwicayo umuryango umwe nari nzi, icyo gihe yari kumwe na Georges Rutaganda, ariko nabashije kubatabara, ntibabasha kubica, mu gitondo kare nahise mpavana uwo muryango tuwuhungishiriza I Gitwe. Ibyo nibuka ni uko Bomboko, namubonye yambaye gisirikare, kandi namubonye inshuro zirenga imwe.”

Ikindi yavuze kuri Bomboko ni uko yumvaga bavuga ko yabaga muri MDR, ku gice cyayoborwaga na Faustin Twagiramungu ndetse yari inshuti ya Zouzou wari interahamwe.

Avuga ko aho agereye mu Bubiligi yabonye Bomboko ngo babonanaga kenshi iyo habaga nk’ibirori by’ubukwe.

Mu kumenya amakuru ye cyane rero ngo byatewe n’uko yakoraga muri Etat major ya jandarumori, byatumaga amenya amakuru menshi cyane ko na Bomboko yari amuzi na mbere, bigakubitiraho ko muri jenoside yashatse kwica umuryango uyu Col azi, ibi byatumye akomeza kumwibazaho agenda anamenya andi makuru menshi.

Yavuze ko mu bari ku isonga mu bwicanyi mu mujyi wa Kigali harimo Kajuga Robert na Rutaganda George bakagira n’abandi bagendanaga barimo Emmanuel Nkunduwimye(Bomboko), ariko ngo nta na rimwe yigeze abona Bomboko ari wenyine.

Yavuze ko azi Bomboko mu 1992 ari umuntu ufite imyitwarire myiza, ukuntu yaje guhinduka akaza kwitabira jenoside no kugendana n’abayobozi b’interahamwe ari byo byaje kumutangaza.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko jenoside wari umugambi wateguwe wo kurimbura abatutsi, N’abatarahise bicwa ako kanya bari bazi ko igihe nikigera bazicwa, kuko na bariyeri zashyirwagaho zari izo kubabuza gutambuka cyangwa kubarunda hamwe ngo bazabice, Kandi nta mututsi wajyaga kuri bariyeri n’uwayijyagaho yihisha cyangwa agira ngo ayobye uburari, bageragaho bakamugambanira akicwa.

Uhagarariye inyungu z’abarokotse, yashimye ubu buhamya kuko we nk’umwe mu bajandarume kandi akaba yari ashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, yerekanye ko jenoside yateguwe kandi anerekana ko bamwe mu bari bagize umutwe wa jandarumori bagize uruhare muri Jenoside, anavuga bimwe mu bikorwa bya Emmanuel Nkunduwimye (Bomboko).

 

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *